Abanyeshuri bagera ku 1038 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza, mu masomo atandukanye atangirwa muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), barasabwa guhesha ishema gihugu cyababyaye baba nintanga rugero,
Abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ni 891 na 147 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza,
Bize amategeko, ubukungu, icungamutungo, ikoranabuhanga n’ayandi.
Umuyobozi w’icyubahiro wa ULK, Prof. Kalisa Mbanda, wayoboye umuhango wo kubashyikiriza izo mpamyabumenyi,
yababwiye ko Leta ifite ingamba zo gukomeza , imwe muri zo ikaba ari uguteza imbere uburezi kuri bose.
Prof Mbanda yavuze ko impamyabumenyi bahawe ari ikimenyetso cy’ubumenyi, ubuhanga n’imyitwarire myiza,bagomba kuyikoresha bateza igihugu cya babyaye , Yagize ati “Abababanjirije bari kubaka u Rwanda bashyira imbaraga mwiterambere ry URwanda. Namwe rero nk’uko mwabitojwe muzabe intangarugero igihe cyose n’aho mujya hose haba mu Rwanda no mu mahanga. Impamyabumenyi muhawe ni ikimenyetso cy’ubuhanga n’imyifatire myiza mwagaragaje mu ishuri.”




