Urubyiruko rurakangurirwa kugira uruhare runini mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina,rikorerwa abagore n’abakobwa kuri internet,binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi ni ibyavugiwe mu nama yahuje urubyiruko rwo hirya no hino,n’abagize imiryango ya sosiyete sivile kuri uyu wa kane taliki 07/Ukuboza,hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina,ni kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu n’isi muri rusange.Mu kurwanya iki kibazo,urubyiruko rurakangurirwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa kuri internet binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Aba ni bamwe mu bana b’abakobwa b’ururubyiruko,barasobanura uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa kuri interinet,no ku mbuga nkoranyambaga rikorwa n’ababahohotera.
Rukabu uhagarariye umuryango witwa WATOTO VISION IN AFRIKA,avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa kuri internet ari ikibazo gihari,gusa ngo abantu benshi harimo n’urubyiruko ,ngo ntibari babisobanukirwa.Asaba kandi urubyiruko kugihagurukira,babiganiriza baagenzi babo,kuko ngo iri hohoterwa rishingiye ku gitsina riba rishobora guhungabanya uwarikorewe.
Mupenzi Egide,ushinzwe ibiganiro muri (AJPRODHO JIJUKIRWA),umuryango w’urubyiruko,utegamiye kuri Leta,uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere,avuga ko hari imbaraga nyinshi mu rubyiruko zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,mu gihe bigishijwe,bagafashwa no kumenya kwirinda,no kurinda bagenzi babo.
Mu bushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu,mu 2016 basanze abana bari hagati y’imyaka 14-17,aribo basambanywa cyane,bakanaterwa inda.Mu bana bahohotewe,abana bato,bari ku kigero cya97%.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Rwanda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakobwa n’abagore,igira iti:’’Rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakobwa n’abagore,wirihishira”
Carine Kayitesi
Umwezi.net
