Umuryango Hope and home for chldren ni umuryango mpuzamahanga uharanira ko abana bose bagira amahirwe yo kurererwa mu muryango, ukaba ufite inararibonye mu gukura abana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango bagahabwa urukundo n’uburere bukwiye.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Hope and Homes for Children mu Rwanda, Madamu Karangwa Vidivi Immaculée, avuga ko uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2002 aho wafashaga by’umwihariko ingo z’abana birera, naho muri 2010, nibwo yatangiye ugatangirakunganira MIGEPROF muri gahunda yo gufasha abana baba mu bigo by’imfubyi gusubirana uburenganzira bwo kurererwa mu muryango. gufasha Leta y’u Rwanda kureba uko gahunda yitwa Tubarere (Abana) mu muryango yatangira gushyirwa mu bikorwa.
Agira ati,” Ishyirwa mu bikorwa by’iyi gahunda gerageza rya mbere ryakorewe bwa mbere ku kigo cya Mpore PEFA cyabaga mu karere ka Kicukiro abana bose barimo babonewe imiryango ariko aho uwanyuma yasohotse kiza gufunga muri 2012. Gusa mu
mwaka wa 2013 ni bwo ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC),
UNICEFhatangiye ishyirwa mu bikorwa ryimbitse rya gahunda yiswe Tubarerere mu muryango hagamijwe guha abana bose uburenganzira bwo kurererwa mu muryango, ikaba yarashyizweho nyuma y’icyifuzo cyaturutse mu namay’igihugu y’abana yabaye tariki ya 4 Mutarama 2002”
Akomeza avuga ko Hope and homes for children by’umwihariko ikorera mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge, Gasabo,Rusizi, Rubavu, Karongi, Gatsibo na
Bugesera. Ibi bikorwa bikaba biri muri gahunda yo gufatanya na Leta mu cyerekezo cyayo cyo gukura abana bose mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango.
Umuryango Hope and Homes for Children, children ugira uruhare ubaha urukundo n’uburere bukwiye,mu gushakira abana imiryango bakomokamo no kubafasha gusubirana,gushaka gushishikarizano gutegura imiryango ya ba Malayika Mulinzi bagahabwa ubumenyi bwa ngombwa kugira ngo bakire abana bazaturuka mu bigo by’impfubyi cyangwa abatereranwa hirya no hino n’ababyeyi gito, gushyiraho amarerero kugira ngo afashe ababyeyi bafite ubushobozi buke kubona aho abana birirwa bigatuma abana bitabwaho mu gihe ababyeyi babo baba bagiye mu mirimo itandukanye yo gutunga ingo zabo, gahunda yo gufasha imiryango ngo idatandukana n’abana mu rwego rwo gukumira ko abana batereranwa bigakorwa hatoranwa imiryango n’uduce bigaragara ko hatuye ababyeyi bashobora gutererana abana, umuryango Hope bagafashwa ukabafasha kwiyubaka nk’imiryango maze bakagumana n’abana babo bakanabitaho neza.
Karangwa Vidivi Immaculée, yongeraho ko ibyo byose bikorwa habanje guhugura abagize komite zishinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’Akarere n’umurenge ku bufatanye n’inzego za Leta. Gutyo nk’umuryango ufite ubunararibonye (inzobere) mu bikorwa byo gukura abana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango, Hope and homes for children, ibaha urukundo n’uburere bukwiye,utanga ubufasha mu gihugu hose aho abana bagiye baturuka mu bigo bitandukanye.K’ubufatanye na Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana na UNICEF, Hope and Homes for Children itanga amahugurwa ku bakozi bashizwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Tubarerere Mu Muryango.Iyi gahunda iragenda neza kuko abana benshi bamaze kubonerwa imiryango.
Mu mvugo ye, ati, “Kugeza ubu bamwe mu bana bari bari mu bigo 14 mu gihugu hose bakaba baramaze kubona imiryango ibakira kandi bakaba bameze neza. Ibyo bigo ni Fashumwana, Gisimba memorial Centre, Home of Hope, Mere du Verbe, Cite de la misericorde Niboye, Cite de misericorde Gahanga, Mpore PEFA na Sinapisi Kigarama muri Kicukiro byo muri Kigali. Orphelinat Noel de Nyundo (Rubavu), Ikigo Village d’Orphelins Ineza (Karongi),Orphelinat Adventististe de Gakoni, Orphelinat St Joseph de Muhura, Home of Mercy by’i Gatsibo, Cite de la Misercode Rusayo (Rusizi) bamaze kubona imiryango ibakira.”
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

