Tariki ya 24 Mutarama 2018, mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba , hatangijwe gahunda yo gukora irondo ry’umwuga mu mirenge 4 ariyo Muhura, Gasange, Remera na Kageyo, hagamijwe guhangana n’ibibazo bitandukanye by’umutekano ukunze kugaragara mu baturage.
Iyi gahunda y’irondo ry’umwuga ikaba ishingiye ku byemezo by’Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Gatsibo yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2017yateranye iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yemeje ko bashishishikajwe n’ikibazo cy’umutekano nyuma yo kurebera hamwe uko umutekano wifashe mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.
Mushumba John. Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Muhura, avuga ko abagize irondo ry’umwuga batoranijwe n’abaturage hashingiwe ku myitwarire yabo mu baturage, ubunyangamugayo, kwita kuri gahunda za Leta n’ubumenyi mu gucunga umutekano.
Agira ati, “twarabahuguye, bamenya ndangagaciro za kirazira, uburenganzira bwa muntu , imibanire n’abantu gutyo bamenya uko bagomba kwitwara mu baturage no gucunga ibyabo ntawe bahungabanyije, bakaba bariyemeje gukora irondo ry’umwuga uko bikwiye bafatanije n’ubuyobozi.”
Abayobozi b’Ingabo na Polisi (meya hagati) bashikiye irondo ry’umwuga
Akomeza avuga ko bimwe mu byaha abagize irondo ry’umwuga bagomba kwitaho cyane, ari guhungabanya umutekano w’abantu n’ibintu, amakimbirane mu ngo z’abashakanye, gufata abana b’abakobwa, ubujura, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’idindi .
Biymeje gukora irondo ry’umwuga
Bamwe mu baturage, bemeza ko bishimiye iki gikorwa cy’orondo ry’umwuga kuko riziye igihe gikwiye. Kanakuze Mersiyana, avuga ko ashima ko babanje gusobanurirwa imikorere y’irondo ry’umwuga n’imikorere yaryo.
Ati, “ Mu nama twagiranye n’ubuyobozi bw’umurenge, twemeranije ko tuzajya dutanga umusanzu w’amafaranga 1000 ku kwezi kuri buri rugo y’agahimbazamusyi k’abanyerondo, abatrage bakaba bariyemeje kuyatanga ariko umutekano ukabugwabungwa neza ntihagire umutuerage uhutazwa ngo abuzwe umutekano, yibwe, ahohoterwa cyangwa ngao arengwanywe azira ubusa “
Meya wa Gatsibo, Gasana Richard. atanga ubutumwa
Naho Nsabimana Evariste, umwe mu bacuruzi, yemeza ko irondo rifite akamaro mu mpamde zose, agira ati, turashima cyane abari basanzwe bakora irondo kuko bakoze neza, twizera ko na gahnda nshya yatangaijwe y’irondo ry’umwuga abayirimo tuzakorana neza kandi bakubahiriza inshingano zabo.
Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Rwamagana, Col Rugambwa Albert , asaba abagiye gukora irondo ry’umwuga, kuzirikana icyo bagiye gukora ko ai ukurinda umutekano w’abaturage kandi ko bagagomba gufatanya nabo umunsi ku munsi.
Agira ati, “musabwa kunganira abasirakare n’abapolisi mu kubungabunga umutekano w’igihugu , mugomba guhora mukanuye, ijisho rimwe ryahumya irindi rikaba rikanuye, mugafatanya n’ubuyobozi gukumira ibyaha bitaraba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko akarerere kafashe icyemezo cyo gushyiraho irndo ry’umwuga kugirango umutekano ukomeze gusigasirwa mu mpande zose kugirango amahoro asagambe mu baturage.
Agira ati, “turifuza kugira abanyerondo b’umwuga 600 bahoraho kandi bose bumva ibintu kimwe ku kamaro ko gucunga umutekano kuko irondo rikozwe neza kandi imikorere yaryo igakurikirwanwa byanze bikunze imikorere yaryo yatanga ibisubizo ku mutekano w’abaturage hirya no hino mu midugudu.”
Irondo ry’umwuga rikorwa n’abahoze mu ngabo na polisi by’igihugu, abahoze muri Local defense force ndetse n’abandi bigeze kuba mu nzego zicunga umutekano, bakagenerwa ishimwe rya buri kwezi riva mu misanzu y’abaturage.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net




