Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga, 2018 umuryango Never Again Rwanda washyize ahagaragara ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’umuryango wa AJIPRODHO- JIJUKIRWA hagamijwe kwerekana bimwe mu byafasha abaturage kugira uruhare muri gahunda y’imihigo kugira ngo hatangwe ibindi byifuzo byatuma imihigo inogera abaturage.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwagaragaje ko nubwo hari ingamba igihugu cyashyizemo imbaraga mu guha ijambo umuturage, ariko hakiri abayobozi b’inzego z’ibanze batazubahiriza bigaca abaturage intege zo gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’imihigo.
Dr. Felicien Usengumukiza ukuriye ishami ry’ubushakashatsi mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) aganira n’itangazamakuru yavuze ko abaturge bagaragaza ko batagira uruhare mu gutegura imihigo y’akarere ahubwo byagera mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa ubuyobozi bukaba aribwo bwiyambaza abaturage kugira ngo bashyire mu bikorwa imihigo.
Yakomeje avuga kandi ko ubwo bushakashatsi bwakozwe n’imiryango itegamiye kuri Leta hari icyizere ko kuyishyir amu bikorwa bizihuta kuko iyo umuturage atagize uruhare mu bimukorerwa atagira imbaraga zo gutanga umusanzu mu kubishyira mu bikorwa.
Bwana Eric Mahoro umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda we yavuze ko hari aho usanga abaturage bataragira ubumenyi buhagije ku burenganzira bwabo bwo kugira uruhare rwabo muri gahunda zibakorerwa atari imihigo gusa n’izindi gahunda zitandukanye za Leta.
Yakomeje avuga ko hakenewe gukomeza kwigisha abaturage uruhare rwabo mu bibakorerwa kuko usanga uruhare rwabo rugaragara mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ariko mu gihe cyo gutekereza ibizakorwa n’isuzuma ryabyo ugasanga uruhare rwabo rukiri hasi, ikindi ngo nuko n’uruhare rw’imiryango itari iya leta ku gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa rukiri hasi kuko usanga iyi miryango akenshi yibanda kuri gahunda zoroshye.
Ubu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko uturere dukwiye gukora ku buryo ibikenewe n’ibyihutirwa ku rwego rw’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga byitabwaho muri gahunda y’imihigo y’inzego z’ibanze, ikindi ni uko Guverinoma ikwiye gutanga amategeko n’amabwiriza agaragaza uko inzego zigomba gukoreshwa mu korohereza abaturage kugira uruhare muri gahunda y’imihigo.
Carine Kayitesi
Umwezi.net


