Kuri uyu wa kane tariki ya 16/8/2018 AJPRODHO-JIJUKIRWA yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko bakaba bishimira aho uyu muryango wa vuye náho ugeze ubu ndetse níbyo umaze kugeraho.
Ubusanzwe uyumunsi mpuzamahanga usanzwe wizihizwa taliki ya 12/8/ burimwaka, ariko umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA ifatanyije n’Inamay’Igihuguy’urubyiruko biziihije uyumunsi kuri uyu wa kane,aho bifatanyije n’imiryango itandukanye yaba itegamiye kuri Leta n’indi itandukanye mu kwizihiza uyumunsi, ukaba wari witabiriwe n’urubyiruko rugera ku 125 ruhagarariye abandi rwaturutse hirya no hino mu gihugu.
Bwana Nsanzimana Tharicisse umuyobozi w’Ishami ryo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu bukungu mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko Aganira n’Itangazamakuru yavuze ko urubyiruko rugifite ibibazo birimo ubushobozi buke ,ubushomeri, hakaba habonekamo ikibazo cy’íbiyobya bwenge níbind ariko ko kubufatanye na Leta ndetse n’abafatanya bikorwa batandukanye batangije gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko zirimo nkagahunda ya “KoraWigire” n’izindi zigamije guhanga imirimo mu rubyiruko za bateza imbre.
Bwana Busingye Anthony Umunyamabanga uhoraho wa AJPRODHO-JIJUKIRWA mu gihe bizihiza uyumunsi bishimira byinshi bamaze kugeraho birimo ishuri bubatse kugirango urubyiruko rubashe kwiga kuburenganzira bwarwo ndetse urwo rubyiruko runabashe kujijura ababyeyi b’arwo ndetse nabagenzi babobatagize ayo mahirwe.
Yavuze kandi ko mumyaka itatu ishize bamaze kwigisha urubyiruko rugera kubihumbi icumi(10,000) kwihangira imirimo mu turere 7 mu gihugu, ndetse banigisha urubyiruko rurenga 1400 imyuga(TVET), ububakora imyuga itandukanye irimo ububaji, kudoda, kudefiriza n’indi itandukanye bikaba ari ibyokwishimirwa.
Manzi Innocent umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko abayobozi bahagarariye urubyiruko batajyabegera urubyiruko bahagarariye, akabayifuza ko habaho imihigo mu bayobozi bahagarariye urubyiruko mu nzego zose bityo igihe runaka bakazajya ba higura imihigo bahize imbere y’urubyiruko bahagarariye abasanze batarageze kunshingano bakabahana cyangwa bakeguzwa kumyanya baba barahawe.
Ikindi yifuza nu ko urubyiruko rwajyarugira uruhare mu kwitorera abadepite babahagararira mu Nteko ngo ku ko kuba batorwa n’ababahagarariye kandi urubyiruko rubarutanabazibibabinyuze mu buryo butabano geye, akifuza ko abakandida bajya biyamamaza imbere y’urubyiruko rukaba arinarwo rubitorera.
AJPRODHO–JIJUKIRWA ikorera mu turere 7 turi mugihugu hose aritwo Nyarugenge, Gakenke, Kicukiro, Rulindo, , Nyabihu, Rubavu naNgororero, ukaba ufite abanyamuryango bose hamwe bagera ku 10,000 mu gihugu hose.
Carine Kayitesi
Umwezi.net


