Mu bushakashatsi bakozwe n’umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, RWAMREC wamuritse kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2018 bwagaragaje ko abagabo bashobora guhinduka bakita ku buzima bw’umugore n’umwana.
Ikindi Imirimo yari yarahariwe abagore ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umugabo ashobora kuyigiramo uruhare.
Ubu bushakashatsi bwiswe “Randomised Control Trial” bwakorewe mu turere tune bwagaragaje ko habayeho igabanuka ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rugero rwa 40%.
Umuyobozi wa RWAMREC Rutayisire Fidele, asanga ubu bushakashatsi harimo ibanga,Yagize ati ”Niba dushaka kugera ku buringanire nyabwo tugomba gukora nk’abagabo, niba dushaka kugera ku buzima bw’umugore burabye n’umwana ku rwego rushimishije umugabo ahava akagera agomba kubigiramo uruhare.”
Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mibereho y’umuryango rufite akamaro kanini ndetse ko ubu bushakashatsi ari indi ntambwe yunganira Leta.
Yagize ati”U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bice bitandukanye by’ubuzima ,harimo kuboneza urubyaro, kugabanya impfu z’abana n’izababyeyi bapfa babyara, uruhare rw’umugabo mu guherekeza umugore we kujya kubyara ni runini kandi biba bishimishije
Muri rusanjye ubu ababyeyi bapfa babyara bageze kuri 210/100.000 naho impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ni 50/1000 mu gihe mu 2014 zari 60/1000.
Mu bigaragara muri ikigihe kwimakaza ihame ry’uburinganire rirashimishije aho umugabo n’umugore bose bagira uruhare rungana mu kwita ku muryango nubwo ubwo bushakashatsi bugaragaza ko hakirimo icyuho kugirango ibi bigerweho neza
Carine Kayitesi
Umwezi.net

