Ikigo cy’ubwishingizi cya Phoenix cya hindutse (AMU) cyirizeza abakiliya babo serivisi nziza ziganjemo iz’itangirwa ku ikoranabuhanga zitamenyerewe mu bwishingizi mu Rwanda.
MUA yari isanzwe ifite imigabane ingana na 85% muri Phoenix Assurance, ndetse zombi zimaze imyaka irenga ine zikorana umunsi kumunsi
Umuyobozi wa MUA mu Rwanda, Gaudens Kanamugire, yavuze ngo ‘Kuba umuntu yakoraga mu izina rye ,kugiti cye ntibyatumaga tumenyekana uko bikwiye .
Uku gushyira hamwe ngo bizatuma ibikorwa by’ibigo byombi bimenyekana kurushaho babisangize abahatuye kandi babashe kugera ku bakiliya benshi. Kandi vuba
Kanamugire yavuze ko MUA igiye kuzana impinduka zirimo ‘ikoranabuhanga mu gutanga ubwishingizi, aho abantu bazashobora kubugura kuri internet, kuri telefoni, aho waba uri hose utagombye kujya mu biro.’
Iri koranabuhanga kandi ngo rizifashishwa no mu kwishyurwa ku bwishingizi MUA itanga burimo; ubw’ingendo, ubw’ibinyabiziga, ubw’inkongi z’umuriro, ubw’impanuka, ubw’imizigo inyuzwa mu bwato no mu ndenge, ibikoresho by’ubwubatsi n’iby’ikoranabuhanga..’
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Monique Nsanzabaganwa, yavuze ngo ‘Kuzana uburambe, ikoranabuhanga na serivisi nshya biturutse mu bandi bafite ubuzobere mu yandi masoko nka MUA, tubibonamo inyungu. Bituma urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rurushaho gukora neza.
Niyigena Josiane usanzwe ufite ubwishingizi bw’imodoka bwa Phoenix Assurance, yavuze ngo ‘Gufatanya na MUA, tubyitezeho byinshi mu bijyanye no gufata neza abakiliya. Turizera ko impinduka zizaba nziza.’
Iki kigo cy’ubwishingizi cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007, ihafite abakiliya basaga ibihumbi 24000.
Carine Kayitesi
Umwezi.net



