Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yafashe umwanzuro wo gusubiza Bénin, ibishushanyo by’ubugeni 26 byatwawe n’abasirikare b’igihugu cye mu ntambara yabaye mu myaka 126 ishize.
Ku wa Gatanu nibwo Macron yatangaje ko ibi bishushanyo byatwawe mu 1982 bizasubizwa Bénin mu gihe cya vuba, umwanzuro yafashe nyuma yo gusuzuma raporo yashyirikijwe n’Ikigo gishinzwe ubugeni Nyafurika.
Yanasabye ko kandi mu ntangiriro za 2019, inzego zose bireba ku ruhande rwa Afurika n’u Bufaransa zahurira mu mujyi wa Paris, hakaganirwa kuri politiki yo guhererekanya ibihangano y’ubugeni.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivugako Bénin yari yasabye gusubizwa ibihangano byakuwe ngoro y’umwami ya Abomey isigaye igenzurwa n’inzu ndangamurage ya Quai Branly, yishimiye umwanzuro wafashwe n’u Bufaransa.
Raporo yashyikirijwe Macron ku wa Gatanu isaba ko hashyirwaho uburyo busobanutse bwo gusubiza ibihugu bya Afurika, ibihangano ibihumbi byakuwe kuri uyu mugabane mu gihe cy’ubukoloni ubu bikaba biri mu nzu ndangamurage z’u Bufaransa.
Kugira ngo ibi bihango bisubizwe ariko ibihugu bya Afurika bigomba kubanza kugaragaza ko ariho byaturutse koko, ndetse bikerekana uburyo buhamye bwo gukomeza kubyitaho igihe byaba bihageze.
Perezida w’u Bufaransa avuga ko kandi bikwiye gufatanya n’ibindi bihugu by’u Burayi kumenya ibihangano byaba byaravanywe muri Afurika mu gihe cy’ubukoloni bikaba byasubizwayo.
Mu 2017 nibwo Macron wari Ouagadougou muri Burkina-Faso yagaragaje icyifuzo cy’uko mu myaka itanu iri imbere, umurage wa Afurika uri mu bindi bihugu waba wamaze kugaruka.