Amakuru

Abakoresha Umuhanda basabwe kwirinda ibisindisha mu gihe batwaye ibinyabiziga

Abakoresha umuhanda barimo abamotari, abanyonzi, abashoferi ndetse n’abanyamaguru, bahuriye kuri Stade ya Kicukiro mu gitaramo cyo gusoza icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda, aho bahawe ubutumwa bubashishikariza kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ndetse no gutanga amakuru ku babikora.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 23 Ugushyingo 2018 cyitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DGIP Juvenal Marizamunda ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne.

Abakoresha umuhanda bitabiriye iki gitaramo bakaba basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Intore Tuyisenge, Itorero Uruyenzi ndetse na Bruce Melody aho banyuzagamo bagatanga ubutumwa bukangurira abakoresha umuhanda kugira uruhare mu gukumira impanuka birinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha igihe batwaye ibinyabiziga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi yibukije abakoresha umuhanda kwirinda ibisindisha igihe batwaye ibinyabiziga kuko byangiza ubwonko bikaba byateza impanuka.

Yagize ati”Gutwara ikinyabiziga bisaba kuba ushoboye gukoresha ingingo zose z’umubiri, ibisindisha bishobora kugutera ibitotsi n’umunaniro ukananirwa kugabanya umuvuduko igihe biri ngombwa bityo ugateza impanuka mu muhanda.’’

Dr Ndimubanzi yibukije ko gukumira impanuka bitareba Polisi gusa ahubwo ko ari uruhare rwa buri wese ukoresha umuhanda, kuko afite inshingano zo kubahiriza amategeko y’umuhanda anirinda gutwara ikinyabiziga yasinze.

DIGP Marizamunda yasabye abakoresha umuhanda kugira uruhare mu gukumira impanuka batanga amakuru y’abatwara ibinyabiziga basinze.

Yagize ati”Abashoferi, abamotari mukwiye guhora muzirikana ko mugomba kwirinda gutwara ibinyabiziga mwanyoye ibisindisha. Abagenzi bafite inshingano zo kwanga kujya mu modoka igihe babona uyitwaye yasinze kandi bakihutira gutanga amakuru Polisi igatabara.’’ 

Yashimiye abakoresha umuhanda uko bitwaye mu cyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda, asaba buri wese gukomeza kuzirwanya kuko zangiza umutungo n’igihugu kigatakaza amaboko.

Icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda cyatangiye kuwa 18 Ugushyingo, ubwo u Rwanda rwifatanyaga na Afurika mu kuzirikana umunsi wahariwe umutekano wo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaragarutse ku bikorwa bitandukanye bigamije gukumira impanuka, birimo;gusobanurira abakoresha umuhanda ingaruka z’impanuka, gusura no gutanga ubufasha ku bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda, gusiga amarangi agaragaza ahagenewe abanyamaguru igihe bambuka umuhanda, ndetse n’ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha igihe batwaye ibinyabiziga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM