- Dr Nyundo Martin, Umukuru w’ishyirahamwe ry’abaganga babaga
- abarwayi
- Iyi College ya Cosecsa, ikaba ihuriyemo n’abanyeshuri bakomoka muri Afrika y’Iburasirazuba
Mu Rwanda hari abaganga baharangije, harimo babiri babaga ubwonko n’umugongo ndetse n’imitsi ikomoka ku bwonko, hakaba abandi babiri babaga amagufa, bane babaga indwara rusange ndetse nundi umwe ubaga ibijyanye n’imiyoboro y’inkari, abo akaba aribo Banyarwanda barangije muri iyi Koleji.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abaganga 64 b’inzobere mu kubaga indwara zitandukanye, rukaba rumaze imyaka 10 rwinjye mu munyamuryango wa Cosecsa
Dr Nshuti Steven, urangije muri iki kiciro cy’abaganga, arishimira ubumenyi yahawe.
Avugana n’itangazamakuru, Dogiteri Diyane Gashumba, Minisitiri w’ubuzima ati :“Izi nzobere ziturutse mu bihugu 14 byahuriye hano, zisohoye inzobere 85 mu kubaga indwara, harimo 10 z’Abanyarwanda bakaba batsinze, ni ishema ku gihugu cyacu, aba baganga 10 baje basanga 64 basanzwe bakora, ariko ntitwavuga ko bahagije baracyari bake dukeneye abagera ku mubare w’ 100 buri mwaka, ariko si ukongera umubare gusa ni ukongera n’ubushobozi bwabo”.
Dogiteri Nyundo Martin, uhagarariye ishyirahamwe ry’abaganga babaga yagize ati : “Iyi gahunda igamije kongera inzobere z’abaganga mu gihugu cyacu, uretse 10 b’Abanyarwanda 10 barangije, hari n’abandi 17 bategereje, tukaba twifuza ko mu bitaro bya district bizaba bifite inzobere z’abaganga babaga indwara”.
Aba baganga bahawe impamyabushobozi bakaba bari basanzwe bararangije amasomo y’ubuganga bakurikizaho umwihariko mu kubaga, ariko bakaba bifuzaga kuzamura urwego nibura bakagira ibipimo by’abandi baganga bari ku rwego mpuzamahanga kuko impamyabushobozi bahawe, nyuma yo gukora ibizamini ishobora kubahesha akazi yonyine mu bihugu byinshi badasabwe kwerekana iya kaminuza barangijemo.
Carine kayitesi
Umwezi.net



