Mu gihe isi irimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 hasinywe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, u Rwanda ruratangaza ko rumaze gukora byinshi ngo abanyarwanda babone uburenganzira.
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari GLIHD (Great Lakes Initiative for Human Rights and Development) ufantanyije na n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi (European Union) mu Rwanda, bateguye inama nyungurana bitekerezo y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018 ihuje inzego za Leta n’imiryango ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu hano mu Rwanda. Igamije kwizihiza imyaka 70 hanarebwa uruhare rw’iyi miryango mu guharanira uburenganzira bwa muntu.
Umurungi Providence ushinzwe ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera wari uhagarariye Minisitiri w’ubutabera yavuze ko kuba u Rwanda rugeze kuri 87% mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu arintabwe inshimishije cyane ,ugereranyije no mubihe byashize
Yakomeje avuga ko ubukungu bugenda bwiyongera U Rwanda ruzarushaho kongera amashuri, amavuriro no gushakira akazi abashomeri kugira ngo buri wese agire uburenganzira bwo kubaho neza.
Yagize ati ‘’Ubu mu Rwanda abana bose bafite uburenganzira bwo kwiga kandi ku buntu mu myaka 12 , buri Munyarwanda abasha kwivuza binyuze mu bwisungane mu kwivuza Leta yashyizeho, ndetse n’ abagore bamaze kubona uburenganzira dore ko mbere bahezwaga muri byinshi’’.
Ambasaderi w’ Umuryango w’ Ibihugu by’Iburayi mu Rwanda Belomo Nicola yemeza ko u Rwanda ruri mu nzira kandi rufite ubushake mu kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu.
Yagize ati “ U Rwanda rwerekanye ubushake mu kurengera uburenganzira bwa muntu muri iyi myaka 20 ishize birufasha kubaka sosiyete ibereye buri wese.” Buri wese agomba kureba ko buri muntu abona ubwisanzure akwiye
Muri iyi nama hateraniye imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burenganzira bwa muntu yo mu ngeri zitandukanye nk’izirengera abana, abagore ndetse n’abafite ubumuga.
Carine Kayitesi
Umwezi.net

