Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro ntibarasobanukirwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango bigatuma bata inshingano zabo bagasigara inyuma mu iterambere.
Ubusanzwe mu muco nyarwanda umugore ni mutima w’urugo azwiho twita ku muryango no gukora imirimo yo mu rugo nko koza abana, guteka, gusasa n’indi mirimo irebana no kwita ku rugo rwe. Leta y’u Rwanda ishishikariza umugore n’umugabo ubufatanye mu ngo zabo kugira ngo barusheho gutera imbere ariko bamwe kugeza ubu ntibarasobanukirwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango..
Ubwo Harerimana Thomas ukomoka mu Kagari Kakabujenje mu Murenge wa Kivumu, yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati” Leta yaduteje abagore nta mugore ucyumva, usanga barigize akaraha kajya he aho usanga umugore mu kabari saa munani z’ijoro, agataha acyinguza umugabo yitwaje uburinganire”.
Akomeza avuga ko muri iyi minsi abagore bitwaza uburinganire bagasuzugura abagabo kandi ko hari igihe iyo umugore afite akazi, akitwaza akigira intakoreka ntamenye ko uburinganire atari ugupfobya uburenganzira bwa mugenzi we.
Mukeshimana Odette utuye mu Murenge wa Kivumu, mu Krere ka Rutsiro avuga ko nta kuntu umugore yaringanira n’umugabo kubera ko aho atuye nta mugore ushobora kujya gushakisha icyo gukora, niyo abigerageje usanga bifatwa nk’ikosa kuko umugabo aba atabishaka.
Mukeshimana agira ati” Umugabo yumva ko umugore yakirirwa mu rugo muri gahunda z’abana ntajye gushaka akazi, iyo abikoze umugabo ashobora kumwirukana”.
Bugenimana Emmanuel wo mu Kagari ka Kabujenje ati “ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ni ibintu twigishijwe twumva ko uburinganire ari ngobwa hagati y’umugabo n’umugore, n’ikigaragaza ko twabyumvise n’uko nk’ubu ntajya muri SACCO gufata inguzanyo ntabyumvikanyeho n’umugore wajye”.
Akomeza avuga ko iyo yitegereje asanga abagore aribo bavunika mu rugo ahubwo ko byaba byiza umugabo afashije umugore yaba atetse ukaba wakora indi mirimo irimo no koza abana.
Umuyobozi wa Karere Ka Rutsiro Emerence Ayinkamiye mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Iyo umugore avuze ko agiye kwiteza imbere,usanga bamwe mu bagabo batabyemera kuko baba bumva ko baba babaye inganzwa, hari kandi n’abagore bicecekera kugira ngo batitwa ibishegabo”.
Ayinkamiye avuga kandi ko hari imbogamizi ishingiye ku muco nyarwanda bakomeje kurwana nazo, aho benshi bafite imyumvire y’uko umugabo atagomba kuringanira n’umugore ahubwo agomba kumutegeka ntagire ijambo mu rugo rwe.
Gahunda y;ubuyobozi bw’Akarere ni ubukangurambaga mu bakiri bato kuko hari imico igorana kuva mu muntu bitewe n’uburyo yakuze. Kugeza ubu abana bakiri bato n’urubyiruko uburinganire barabwumva ku buryo babona ko imirimo y’umugore n’umugabo ashobora kuyikora.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 15 rivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi ko itegeko ribarengera ku buryo bumwe.
Carine Kayitesi



