Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu, bageze mu za bukuru barashimira ubuyobozi ku nkunga y’ingoboka igera ku mafaranga ibihumbi 7500F bahabwa buri kwezi ibafasha kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ryabonyende Mariya, umuturage ugeze mu za bukuru ufite imyaka 68 ukomoka mu Murenge wa Kivumu, aganira n’itangazamakuru yavuzeko Leta yabatekerejeho.
Ati: “Ndashima Leta y’ubumwe yadutekererejeho twe abageze mu za bukuru, ubu meze neza, nta nzara irangwa iwanjye n’akuzukuru tubana kariga nta kibazo, kandi muri iyo ngoboka bampa naguzemo ihene ndetse n’inkoko ebyiri; isake n’inkokokazi, ndya amagi ntakibazo mfite. Niyo mpamvu ubona ndi inkumi rwose. Perezida wacu Nyakubahwa paul Kagame aragahora ku ngoma iteka rwose.”
Nzaboninka Athanase ufite imyaka 70 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Kivumu we yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi cyane bwadutekerejeho nk’abasaza bamaze kugira intege nke, ubu rwose twavuye mu bwigunge, nta nzara, ntidusabiriza kandi ibyo byose tubikesha ubuyobozi bwacu bwiza cyane .”
Umuyobozi w’Akarere Ka Rutsiro, Emerance Ayinkamiye avuga ko abageze mu za bukuru bahabwa inkunga y’ingoboka ariko by’umwihariko turacyafite amahirwe ko bakiri mu miryango ibitaho cyeretse iyo ubwawo itishoboye nibwo usanga umuntu yaratereranywe aba mu nzu wenyine bikaba byamugora mu buryo bw’imibereho.
Akaba ariyo mpamvu dukurikirana imibereho ye yaburi munsi dufatanyije nabafatanya bikorwa bacu tubaha amafaranga abafasha kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza.
Akomeza avuga ko impamvu abageze mu zabukuru ingoboka yabo bayibonera igihe ari uko abakozi babishinzwe bagomba gutanga iriya nkunga kugihe tukayigereranya n’umushahara kuko natwe iyo batinze ubona umuntu bitamushimishije, ubwo rero twabasabye ko mbere y’uko duhembwa nabo bagomba guhebwa. Gusa hariho imbogamizi ko rimwe na rimwe batinda kuyabona biturutse mu nzego zidukuriye ariko intego yacu nuko bagomba kuyabonera igihe
Carine Kayitesi
Umwezi.net

