- Umugabo witwa Sibongaye wo mu Murenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero yagiye mu musarani gukuramo telefoni n’amafaranga yari yatakayemo, agwamo ahita yitaba Imana.
Ku mugorobwa wo kuri iki Cyumweru nibwo uyu mugabo yaguye mu musarani agiye gukuramo ibyangombwa, amafaranga na telefoni aho uwari wabitayemo yari kumuhemba amafaranga ibihumbi bitanu.
Uwamuhaye akazi bivugwa ko ari umugabo ufite inzu ikorerwamo ubudozi bw’imyenda wari wataye ibyangombwa bye na telefoni.
Umwe mu baturage babonye ibi biba yabwiye IGIHE dukesha into nkuru ati “Ni umugabo wataye amafaranga na telefoni mu bwiherero abwira Sibongaye ngo amuhe 5000 Frw ajye kubikuramo. Bamuhaye umugozi wo kumanukiraho ageze hagati uracika yikubitamo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu, Umubyeyi Ildegone, yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku rupfu rwa Sibongaye mu gihe uwamuhaye akazi ari nawe ukekwaho uruhare mu rupfu rwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Murenge wa Kavumu.
Nyakwigendera yari asanzwe afite umugore n’abana babiri.
Ndagano Jules