Afurika

U Rwanda rumaze kugera kurugero rushimishije mu kugeza amazi meza kubaturage

  1. Kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Werurwe 2019, mu Rwanda hateraniye inama itegura  umunsi mpuzamahanga  wo kwita ku mazi meza, aho hishimirwa intambwe imaze guterwa mu kugeza amazi meza ku baturage.

Minisitiri  Dr Vincent Biruta, ati  u Rwanda rukwiye kwishimira intambwe rumaze kugeraho  mu kubona amazi meza no kuyageza kubaturage.

Ibyo yabitangarije mu muhango wo gutangiza inama y’iminsi ibiri, ifite insanganyamatsiko igira iti “Leaving no one behind”, aho avuga ko   ibyo bisaba kwita ku masoko yayo abantu birinda kuyatoba kandi bakarwanya isuri.

Yavuze ko ari uburyo bwo guhuza abakoresha amazi n’abahanga mu kuyatunganya bungurana ibitekerezo hagamijwe gukuraho inzitizi za hato na hato zigenda mu gusukura amazi no kuyageza ku baturage no kuyitaho.

Tetero François, umuyobozi ushinzwe umutungo kamere w’amazi  avuga ko icyumweru cyahariwe amazi ari igikorwa gisanzwe kiba buri mwaka bakora ubukangurambaga mu gucunga umutungokamere w’amazi muri rusange.

Akomeza agira ati “Iki cyumweru cyasanze dufite imbogamizi  zitandukanye  zirimo imicungire  y’amazi,   cyane cyane imyuzure n’isuri yakunze kugaragara hamwe na hamwe mugihugu .

Ati muri iki cyumweru hazatangizwa umushinga wo kubungabunga bimwe mu bice by’imigezi yisuka muri Nyabarongo kimwe n’uko hari ahandi bikorwa nko kuri Sebeya.

Kubungabunga umugezi wa Nyabarongo harimo guca amaterasi, gutera amashyamba nogutera ibiti bivangwa n’imyaka  ariko kandi bisaba ubufatanye n’abaturage.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi  bafite mu nshingano zabo gukurikirana amazi, kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu hamwe n’abafatanyabikorwa bafite amazi mu nshingano zabo.

Carine Kayitesi

Umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM