Amakuru

Igituntu gikomeje kuba imwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi

Kuwa 24 Werurwe ni umunsi wahariwe kurwanya indwara y’igituntu ku isi. Mu mwaka wa 2017, iyo ndwara yahitantanye abantu barenga miliyoni n’igice.

Bimenyimana Jérémie

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kurwanya igituntu, byabereye mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rukoma.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Rt. Col. Dr. Zuber Muvunyi, avuga ko ku isi iyo ndwara ikomeje guhita abantu batari bake.

Dr. Zuber Muvunyi Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri MNISANTE ari kumwe n’Umuyobozi wa RBC Dr. Jeanine Condo

Mu bushakashatsi bwakozwe na OMS mu mwaka wa 2018, bwerekanye ko abantu miliyoni 10 000 000 ku isi bagaragaweho n’igituntu mu mwaka wa 2017.

Muri uwo mwaka, abantu 1 600 000 bahitanywe Nacyo

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abantu barenga ibihumbi 500 barwaye igituntu cy’igikatu kandi abafata imiti yacyo ni 25% gusa.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima Dr. Condo Jeannine, avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kurwanya indwara n’igituntu, n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Aragira ati “biragaragara ko indwara n’igituntu mu Rwanda igenda igabanuka”

Dr. Condo akomeza avuga ko hakiri 20% by’abarwayi n’igituntu bativuza, bigatuma bakomeza kugenda banduza abandi, kandi bikabaviramo urupfu.

Meya w’akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice ahemba umujyanama w’ubuzima

Dr. Muvunyi akomeza avuga ko imwe mu ntego z’iterambere rirambye ivuga ko igituntu kigomba kuba cyacitse ku isi mu mwaka wa 2035.

Aremeza ko u Rwanda rufatanya n’isi mu kwesa uwo muhigo.

Kugira ngo iyo ntego igerweho, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bikorwa bitandukanye, birimo longera ubumenyi n’ubushobozi abakozi bose bo mu mavuriro yose, yaba aya Leta n’ayigenga. Binyujijwe mu mahugurwa n’ibikoresho bigezweho, mu gusuzuma indwara n’igituntu.

Kwegereza ubuvuzi abaturage kandi buri murwayi agahabwa imiti nta kiguzi kugeza akize

Kongerera abajyanama b’ubuzima imbaraga binyuze mu makoperative yabo. N’ibindi

Umuyobozi wa RBC Dr. Jeaninne Condo
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM