Amakuru

Police iratangaza ko nta mugambi ifite wo kurasa abajura.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye yavuze ko nta mugambi uriho wo kurasa abajura, abarashwe ari uruhurirane, ariko kandi abiba bitazabagwa amahoro.

Ibi yabitangarije mu biganiro byahuje Polisi n’itangazamakuru kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru. Bamwe mu banyamakuru babajije niba Polisi y’u Rwanda yarafashe umwanzuro wo kurasa abajura muri iyi minsi cyangwa se niba bibaho nk’impurirane gusa.

Commissioner of Police Felix Namuhoranye yasubije ko nta gahunda yo kurasa abajura bafite ahubwo ibyabaye ngo ni impurirane (coincidence). Ngo ababarasa baba bakoze ibishoboka ngo uwo bafashe ace bugufi akanga, akabarwanya cyangwa agahunga.

CP Namuhoranye yavuze ko hari abo Polisi yagiye gufata bakora inzoga zitemewe bagasohokana imihoro bashaka gutema Abapolisi.
Uwanze ibi byose agashaka gukoresha ingufu ngo Umupolisi arasa hejuru, ngo atakwemera guca bugufi hagakoreshwa imbaraga nyinshi cyane.

Muri uku kwezi i Kigali hamaze kuraswa abantu batanu bakekwaho ubujura bose bagapfa, abashinzwe umutekano bemeza ko baraswa bashaka kubarwanya cyangwa gucika

Abamaze kuraswa ni abajura batanu mu mujyi wa Kigali barimo batatu barasiwe mu murenge wa Gisozi.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM