Amakuru

Kuba ifumbire,imbuto n’imiti, bitabonekera igihe, bidindiza ubuhinzi.

Nubwo hari byinshi bikorwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nka kimwe mu byagirira akamaro abaturage n’igihugu muri rusange, abahinzi bakomeje kugaragaza ko hari imbogamizi bahura na zo mu mikorere yabo zigatuma iterambere bifuza ritagerwaho.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, mu gihembwe cya kane mu mwaka wa 2018 cyane cyane ku isarurwa n’icuruzwa ry’ibihingwa nk’ibirayi, ibigori n’umuceri, bwagize uruhare mu ngamba zagiye zifatwa mu kunoza ubuhinzi.

Aganira n’itangazamakuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda Bwana Mupiganyi Apollinaire avuga ko Umuturage yagombaga gusaba uburenganzira bwo gusarura no kugurisha umusaruro we kandi ntaho bigaragara ko byanditse, ubwo burenganzira bamwe bakabuhabwa, abandi ntibabuhabwe, utabuhawe imyaka ye ikaborera mu murima.

Hakizimana Thomas umuhinzi w’ibirayi wo mu Karere ka Musanze, muri koperative KABUKA yagaragaje zimwe muri izo mbogamizi zirimo igiciro gito bagurirwaho umusaruro.

Ati “Baduha ibiciro byo hasi, ndetse abahinzi benshi bamaze kureka ubuhinzi. Bitewe n’uko imbuto tuzigura ku mafaranga menshi, tukagurisha ku mafaranga macye. Ukareba imbaraga watakajemo, abakozi, imiti, byose biri ku giciro cyo hejuru. Ugasanga abahinzi benshi baretse guhinga, barahombye kubera izo mpamvu.”

Abahinzi kandi bavuga ko ifumbire, imiti yica udukoko n’imbuto, bigihenze cyane ndetse bikaza ari bike, bikagurwa n’uwifite cyangwa se bamwe bakabibona abandi bigashira bitarabageraho.

Hakizimana akomeza avuga ko basaba Leta kuboorohereza kujya babona amafumbire ku giciro cyo hasi. Kuko kuba igiciro kiri hejuru, abaturage benshi bahitamo kwihingira nta mafumbire ntibabone umusaruro.

Inzego za Leta zivuga ko ku kibazo cy’ibiciro byemezwa harimo n’abahagarariye amakoperative y’abo bahinzi, ariko abahinzi bo bakavuga ko rimwe na rimwe uwo muyobozi wabahagarariye aba ari umwe igitekerezo cye kikaba cyitakumvikana ugereranyije n’umubare munini w’abahinzi, cyangwa ntabavuganire uko bikwiye.

Ku kibazo cy’inyongeramusaruro zihenze cyane cyane ifumbire, Innocent Bisangwa ushinzwe ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), avuga ko biterwa n’uko iyo miti idakorerwa mu gihugu.

Yaboneyeho gukangurira abikorera gushora imari mu ikorwa ry’imiti yifashishwa mu buhinzi kugira ngo ibonekere igihe, iboneke hafi kandi ihendutse.

Mu bindi abahinzi bishimira bitewe n’ubuvugizi bagiye bakorerwa, harimo kuba ubu noneho bemererwa kugurisha umusaruro wabo aho ari ho hose mu gihugu, ndetse ababagurira na bo bakaba bashobora guturuka hirya no hino, bitabaye ngombwa ko buri muguzi cyangwa umuhinzi agira agace ntarengwa acururizamo umusaruro we.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM