Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, abagize Inama y’igihugu y’ Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL), bateranye maze baganira ku ngingo zitandukanye harimo n’iyo kwizigamira.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bahagarariye abandi bagize Ishyaka PL mu gihugu hose bakaba bari baje guhugurwa ku ngingo zitandukanye zirimo n’iyo kwizigamira.
Aganira n’itangazamakuru Perezida w’ishyaka PL,Mukabalisa Donatille, yavuze ko Ubundi iyo bahuye nk’inama y’igihugu y’ishyaka PL bateguramo n’amahugurwa bagenera abayobozi kuko baba baje ari abayobozi bahagarariye abandi. Kuri uyu munsi bakaba bahisemo kubahugura ku ngingo eshatu zirimo n’iyo Kwizigamira, ndetse bakanabakangurira na gahunda yitwa Ejo Heza yashyizweho na Leta ishyira mu bikorwa itegeko ryo kwizigamira ryashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko.

Depite Mukayijore Suzanne, akaba na Visi Perezida wa PL mu Ntara y’Amajyaruguru, ni we watanze ikiganiro kuri gahunda yo kwizigamira. aho yasobanuye ko iyo gahunda abayoboke ba PL na bo bagomba kuyigira iyabo.
Ati “ iyo utabitse, amafaranga aba ari ibiryo bihiye. Kuyatwara mu ntoki uko wiboneye ashobora kwibwa cyangwa akononekara,Ntabwo wayagendana mu ntoki ahura n’impfu nyinshi cyane. rero muri kwa kwizigamira dushishikariza abayoboke bacu, ni ukugira ngo babe ba nyamutegera akazaza ejo.”
Depite Mukayijore kandi yanasobanuye ibyerekeranye na gahunda yitwa ‘Ejo Heza’ avuga ko ari gahunda Leta yashoyemo amafaranga kugira ngo ifashe abantu babashe kwizigamira bityo abageze mu zabukuru batazaba umutwaro ku bana babo cyangwa se no ku gihugu muri rusange.

Mu bindi abitabiriye iyi nama bahuguwemo harimo gukomeza ubukangurambaga ku banyamuryanga b’ishyaka, kuba abayobozi beza b’intangarugero no kurushaho kwigisha abanyamuryango indangagaciro na kirazira biranga Umunyarwanda.
Norbert Nyuzahayo
