Kuri uyu wa kane tariki 28 Werurwe 2019, nibwo mfashamyumvire yiswe ’PSTA4-Kinyarwanda Version’ yashyizwe ahagaragara.

Ni imfashamyumvire ikubiye mu gatabo gato gasobanura mu Kinyarwanda gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugura ubuhinzi mu gihe cy’imyaka 6 iri imbere. Abahinzi bishimiye ko ibyanditswemo babyumva neza, mu gihe mbere byazaga byanditse mu ndimi z’amahanga batumva bikabagora kubisobanukirwa.
Iri murikwa ku mugaragaro ry’iyi mfashamyumvire ryahuriranye n’isozwa ry’umushinga SCAB wari ugamije kongerera imbaraga imiryango itari iya Leta ifasha mu iterambere ry’ubuhinzi.
Uyu mushinga washyirwaga mu bikorwa n’umuryango mpuzamahanga Action Aid ishami ry’ u Rwanda, CLADHO ndetse na CCOAIAB.
Aganira n’itangazamakuru umwe mu bagenerwabikorwa mu buhinzi waturutse mu ntara y’amajyepfo, akaba umuhinzi w’ibigori Madamu Esperance Nyirahabiyambere yavuze ko mbere batabasha gusobanukirwa ubutumwa bwabaga bukubiye mu mfashamyumvire kuko zabaga zanditswe mu ndimi z’amahanga zirimo icyongereza n’igifaransa.
Nyirahabiyambere kandi yanavuze ko kubera gusobanukirwa ibikubiye muri iyi mfashamyumvire, ishyirahamwe ahagarariye ryabashije kugera ku musaruro ushimishije. Ati “ aho duhuriye n’uyu mushinga ukatwigisha neza uburyo bwo guhinga, umusaruro wacu wikubye inshuro hafi 3 kuko mbere twasaruraga toni imwe n’igice (1.5) z’ibigori, ariko ubu turasarura toni zigera kuri kuri eshatu n’igice ( 3.5 )”
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bwana Musabyimana Jean Claude we yavuze ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibizeza gukomeza ubufatanye, kandi ko itazasubira inyuma mu guha uruhare abahagarariye abahinzi n’aborozi n’ababavugira, kugira ngo bakomeze babe inkingi ya mwamba muri uyu murimo utunze umubare munini w’abanyarwanda.
Umushinga SCAB ( Strengthening Civil Society Organizations in agriculture policy and participatory budgeting) wakorewe mu turere 8 turimo Musanze, Gakenke, Karongi, Nyanza, Nyaruguru, Gisagara Kamonyi na Muhanga mu gihe kingana n’imyaka 3, uyu mushinga ukaba waterwaga inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi.
Uyu munshinga usize abagize imiryango itari iya Leta basaga 80% bamenye uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubuhinzi mu Rwanda.
Uyu munshinga kandi usize abahinzi bo mu turere 8 wakoreyemo babashije kumva uruhare rwabo mu gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo cyihaye ku iterambere ry’ubuhinzi byose ku bw’inyungu zabo.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashimiye imiryango itari iya leta yagize uruhare yagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ugamije kuzamurira ubumenyi n’imbaraga abahinzi mu bijyanye n’ubuhinzi bufite icyerekezo ndetse bakaba babasha no kugira uruhare mu igena migambi ryabwo.
Norbert Nyuzahayo
