Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe, 2019 urubyiruko 280 barangije kwiga imyuga itandukanye mu kigo cya Easter’s Aid Rwanda bahawe impamyabushobozi z’ibyo bize Biri muri gahunda ya Leta yo gufasha urubyiruko kubona imirimo, bakaba barize binyuze mu mushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze (HDAK) uterwa inkunga na USAID.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba.
Abarangije kwiga iyi myuga bari mu byiciro bigiye bitandukanye, biganjemo abacikirije amashuri, bize guteka no kudoda, bakaba barize mu byiciro bitatu birimo abiga amezi 15, abiga atandatu n’abiga amezi atatu.
Uwera Gentille wigaga mu mashuri yisumbuye akaza kubihagarika akajya kwiga umwuga mu gihe cy’amezi 15, avuga ko yabonye ari byo bitanga akazi vuba.

Ati “ Nigaga ibaruramari ariko nkabona ababyize hanze badapfa kubona akazi, mpita njya kwiga umwuga wo guteka kuko nabonye bifite isoko. Nimenyerereje muri Hotel des Mille Collines none bampa ibiraka kenshi nkabona amafaranga, n’akazi gahoraho nizeye kuzakabona, ubu ubushomeri ndabusezereye.”
Umuyobozi Ushinzwe gahunda muri Ester’s Aid, Ndamukunda Olivier, avuga ko kubera ubufatanye n’ibigo bikenera abarangiza muri icyo kigo, akenshi ngo abanyeshuri barangiza muri Esther’s Aid bahita babona akazi.

Ati “Dufitanye ubufatanye n’amahoteri agera kuri 35 abana bakoreramo imenyerezamwuga ndetse n’inganda z’imyenda. Kenshi hari abo bahita bagumana kuko ubu muri abo barangije, yakomeje avuga kandi ko 30% bamaze kubona akazi, kandi ibyo bigo n’ubu bikaba bibahamagara iyo bikeneye abakozi cyangwa abo baha ibiraka”.
Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba, we avuga ko abo bana bagabanyirije igihugu umubare w’imirimo cyiyemeje kugeraho.

Ati “Igihugu cyacu gifite intego yo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1.5 kugeza muri 2024, bivuze ko aba bana barangije bagabanyijeho imirimo 280 kuko uwize umwuga yoroherwa kubona akazi. Ibyo bizanabarinda kujya mu myitwarire mibi yabakururira ibyago bitwaje ko bakennye”.
Easter’s Aid ni ikigo gifite inkomoko muri Amerika kikaba cyaratangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 2001, aho cyibanda ku kwigisha imyuga urubyiruko rwo mu miryango itishoboye kuko ngo uretse amafaranga make y’ibikoresho bakenera nta yandi basabwa.

Ibyo icyo kigo cyigisha bikurikiza gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA) ari cyo kinabigenzura.
Norbert Nyuzahayo

Byiringiro Joyce
January 10, 2020 at 6:39 pm
Bisaba iki kwiga muriryo shuri