Kuru was gatanu taliki ya 5 Nzeri 2019
Minisiteri y’Uburezi hamwe nabaterankunga batandukanye bufatanye yahembye abantu barushije abandi guhanga udushya mu burezi mu rwego rwo guteza imbere ireme ryabwo, nkuko biri mu murongo Igihugu kihaye.

Mu bahawe ibihembo harimo abanyeshuri , abarezi , abayobozi b’amashuri , abayobozi b’inzego z’ibanze n’abamwe mu bikorera babashije guhiga abandi mu kugira uruhare mu burezi.
Umwihariko wa garagaye muri bamwe mu banyeshuri bahawe ibihembo bashimiwe umuhate wabo ugaragata mukugira uruhare mu kugarura mu ishuri abandi banyeshuri bigaragara ko batakaje ikizere.

Bimwe mubihembo bahawe ahanini bizabafasha mu myigire yabo kuko bigizwe n’ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu, imyenda y’ishuri, imyenda ya siporo n’ibikapu babitwaramo iyo bari ku ishuri.
Ibihembo byatanzwe harimo moto zahawe abayobozi batatu aribo ushinzwe uburezi ku Umurenge, umuyobozi w’ishuri uri mu bagize uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri no gufasha abana bafite ubumuga kwiga muri gahunda y’uburezi budaheza , n’undi murezi wagize uruhare mu guteza imbere siyansi no gufasha abanyeshuri muri gahunda yo kwihangira umurimo aho babashije kuvumbura uburyo bwo gukora isabune y’amazi (Savon liquide) n’ibindi bikoresho bikenerwa ku mashuri.

Ibindi bihembo byatanzwe ni televiziyo nini , inka, mudasobwa , telefoni zo mu bwoko bugezweho bwa smart phone.
Minisitiri w’uburezi Dr Mutimura Eugene , avuga ko gutanga ibihembo ku barezi, abanyeshuri, abayobozi b’amashuri , ba rwiyemezamirimo ndetse n’abo mu nzego z’ibanze bahize abandi mu guhanga udushya bigamije gutera imbaraga abakora neza mu kuzamura uburezi no kwibutsa abakigaragaza intege nke kugira ngo na bo barusheho gutera intambwe ishimishije no gukosora ibitaragenze neza hagamijwe kwimakaza umuco wo gusigasira uburezi.

Yongeye ati: “Igikorwa nk’iki cyo guhemba ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya bigamije gushimira abagaragaje umurava kurusha abandi mu burezi , ibi bihembo bibongerera imbaraga mu kazi bakora”.
@ Kayitesi Carine
