Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeli, 2019 I Kigali hatangijwe ku mugaragaro Sosiyete ikora ishoramari yitwa UMUJYOJYO INVESTMENT GROUP Ltd ( UIG).
Ni Sosiyete ihuje urubyiruko rwize n’urwiga ibuhinzi, ubworozi ndetse n’ibidukikije mu Rwanda yitwa AJADEJAR (Association Des Jeunes Agronomme pour le Developement Des Jeunes Agri-Eleveur Au Rwanda
Ni Sosiyete kandi igamije gufasha urubyiruko rwize ubuhinzi n’ubworozi kubona akazi aho bazajya bapiganirwa amasoko ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bityo bagaha urwo rubyiruko akazi.

Iyi Sosiyete kandi izajya ishora imari mu buhinzi n’ubworozi aho izashinga inganda zitandukanye nk’izitunganya amata, ifumbire n’ibindi.
Si ibi bikorwa iyi Sisiyete izakora gusa kuko izanagurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho abantu bazaba babasha kugura ibintu bikomoka ku buhinzi baciye ku rubuga rw’iyi Sosiyete arirwo www.umujyojyo.com ruzajya rugurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’ibigori, ibishyimbo, afumbire, ibirayi, n’ibindi.
Aganira n’Itangazamakuru Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Sosiyete UMUJYOJYO INVESTMENT Ltd bwana Evariste Murwanashyaka yavuze ko bashyizeho uru rubuga kugira ngo bagurishe umusaruro mu Rwanda ndetse no hanze, guhuza abacuruzi ndetse n’abaguzi, kwamamaza ibikorwa bya Sosiyete ndetse no kumenyekanisha ibyo bakora.

Yavuze kandi ko uru rubuga ruzorohereza abaguzi kuko umuntu azajya ajya ku rubuga agahita ahasanga igicuruzwa ashaka agahita akigura bitamugoye kigahita kimugeraho aho aherereye.
Umuyobozi uhagarariye AJADEJAR (Association Des Jeunes Agronomme pour le Developement Des Jeunes Agri-Eleveur Au Rwanda) Thacienne Menyugaruke we yavuze ko bagize igitekerezo cyo gushinga iyi Sosiyete y’ishoramari kugira ngo bakore biteze imbere banashore imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Kuri ubu UMUJYOJYO INVESTMENT Ltd watangiranye imari shingiro ingana na Miliyoni 200 ndetse n’abanyamigabane bagera kuri 335, ariko bakaba bakomeje kwandika ababyifuza kuko bamaze kwandika abagera kuri 886.

Kwinjira muri iyi Sosiyete y’ishoramari UMUJYOJYO INVESTMENT Ltd nta kiguzi bisaba, ariko bisaza kuba warize cyangwa wiga ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ibidukikije.

