Kuri uyu wa gatanu hakozwe urugendo rwavaga Ku kigo cy’ibarurisha mibare rwerekeza Ku mujyi wa kigali, aho rwasojwe hagatangwa ibiganiro bibuga kuri kanseri z’abana.
Uru rugendo rw’itabiriwe n’ingeri zitandukanye, ndetse n’abana baturutse Ku kigo cy’amashuri cya APACOPE
Ni igikorwa gisoza ibikorwa byateguwe muri uku kwezi kwa cyenda, birimo ubukangurambaga bw’uko habaho ubwirinzi kuri kanseri z’abana, haba mu byaro , hakorwa ubukangurambaga binyuze mu miganda .
Ni igikorwa kimaze imyaka 6 gikorwa buri mwaka hakavungwa Ku butwayi bwa kanseri imwe, nk’uko uyu munsi hibanzweho kuvuga kuri kanseri y’amaraso, umwaka ushize twari twavuze kuri kanseri y’impyiko, abantu bakamenya amakuru, uko ifata ,uko yirirwa bakamenya ibimenyetso naho bayivuriza igihe babonye umwana uyirwaye

Usanase, umunyeshuri muri kaminuza y’uRwanda
Usanase umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’uRwanda mw’ishami rya Farumasi witabiriye Uru rugendo, avuga ko urugendo hari icyo rusobanuye kuri we.
Yagize ati” Ni urugendo rwo kurwanya kanseri zifata abana barumuna bacu, akaba ari uburyo bwo kuzirikana abana barwaye kanseri, ndetse n’ubukangura mbaga kugirango abantu bamenye ibijyanye na kanseri, n’uburyo bazirinda abana nabo.”
Mutabazi Jean Claude uyobora umuryango ukorana n’abana barwaye kanseri asobanura ko iki gikorwa kiba Buri mwaka.
Yagize ati”, Ni igikorwa kiba buri mwaka mu kwa cyenda, kuko uku kwezi ari ukwezi kwahariwe kurwanya kanseri z’abana kw’isi hose n’igihugu cyacu cy’u Rwanda cyikifatanya n’isi yose kugirango hakorwe ubukangurambaga.”

Prof Mucumbitsi Joseph
Prof Mucumbitsi Joseph uhagarariye ishyirahamwe rishinzwe kurwanya indwara zitandura, avuga ko kanseri mu bana ziriho kandi ziri mundwara zica abana cyane, nubwo abantu bumva ko kuri ubu ariho ziriho cyane, ariko zahoze ho.
Agira ati”, Impamvu ni uko muri kino gihe haje ho uburyo bwinshi bwo kuzisuzuma, umuntu arayirwara bikamenyekana, kera zabagaho, zikabica ntibabimenye, ariko kanseri mu bana ni kanseri zibica kuko zirahari ndetse zirimo amoko menshi cyane, ibikorwa bikaba ari ngombwa cyane kubera ko abantu bagenda babimenya, mbere umwana yabaga afite nk’ibibyimba, ugasanga barimo baramuvura bakoresheje ubundi buryo kandi yari kanseri”.
Kanseri n’indwara idakira ubana nayo ugakurikiza inama za muganga, ariko kubana bato iyo imenyekanye hakiri kare iravurwa igakira, bityo kwisuzumisha hakiri kare niko kwirinda indwara ya kanseri.

Mutabazi Jean Claude uyobora umuryango ukorana n’abana barwaye Kanseri avuga ko uku kwezi kwahariwe kurwanya kanseri kw’isi hose, n’u Rwanda rwifatanyije nabo

Hari n’abaganga bavura indwara zitandukanye, bitabiriye Uru rugendo

Abitabiriye urugendo rwo kurwanya kanseri y’abana

Carine kayitesi