AMAHANGA

Matunda Express: Guha abakiriya agaciro babigize umuhigo

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wayo Bwana Bayingana Eulade  avuga ko  imwe mu ntego yabo ari guha agaciro abakiriya babo, aho bita cyane ku byifuzo byabo, mu rwego rwo kunoza serivise.

Mu gushyira mubikorwa iyi gahunda ubu bafite imodoka ihaguruka i Kigali saa cyenda za mugitondo yerekeza ku Rusumo ntigire gare nimwe ihagararamo kabone niyo yaba itwaye abagenzi icumi gusa.

Agira ati” Dufite imodoka ihaguruka saa cyenda za mu gitondo yerekeza ku Rusumo ntahantu  na hamwe ihagaze uretse umugenzi wavira mo mu nzira ariko nta wundi wemerewe kujyamo ”.

 Matunda Express ku isonga mu gutwara abagenzi neza

Akomeza avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo guha serivise yihuta abakiriya babo baburaga imodoka ibatwara iyo babaga bafite gahunda zihuta, ikiza k’iyi serivise yiswe VVIP ni uko igiciro cy’amafaranga y’urugendo akomeza kuba ayasanzwe.

Nyuma y’imota mirongo itatu hakurikiraho indi modoka yo ifite gusa uburenganzira bwo guca muri gare ya Kabarondo na Kibungo ikaba ariho ikuriramo abagenzi cyangwa ikongeramo abandi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi gahunda imaze kumenyerwa n’abakiriya benshi bakoresha Matunda Express, abakiriya barayishimira kuko usanga abafite gahunda zihuta ibagigirira akamaro.

Mu Rwego rw’ikoranabuhanga Matunda Express ihagaze ite?

Bayingana avuga ko muri Matunda Express bafite ikarita Matunda smart card baha umukiriya wabo agashyiraho amafaranga ashaka akazajya ayakoresha igihe cyose ashatse kugenda atiriwe atonda umurongo agura itike. Ikindi kandi ni uko iyo ahuye n’ikibazo kimusaba amafaranga ku ikarita ye hariho amafaranga menshi ashobora gusaba gusubizwa amafaranga ye gusa hagasigaraho nibura ay’urugendo rumwe, uwufite ikarita kandi ntagomba kugira impungenge y’uko iyitaye yabura amafaranga ye kuko akorerwa indi hagendewe kuyo yarafite amafaranga ye akagaruka uko yakabaye.

Matunda ifite ikorabuhanga riyifasha kureba aho imodoka zabo ziherereye ni kibazo zaba zifite

Agira ati” Iri koranabuhanga turimaranye imyaka itatu kuko twarigize mbere y’uko Tap & Go itangira gukoreshwa twe abakiriya bacu bari  bafite ubushobozi bwo gukoresha ikarita”.

Nkuko akomeza abitangaza muri Matunda Express bafite n’uburyo bw’ikoranabuhanga bugenzura imodoka zabo aho ziri hose mu rwego rwo kwirinda impanuka ziterwa n’umuvuduko ukabije umushoferi ashobora kugira,  ariko aburirwa mbere y’uko ibyo biba kubera ikoranabuhanga bakoresha.

Matunda Express yatangiye mu mwaka wa 2010, ubu ikaba ari imwe muri kompani itwara abagenzi yishimirwa n’abayigana bitewe ni imodoka nziza kandi nini yaguze.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM