Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Camp Kigali Niyonsenga Jean de Dieu avuga ko bashishikariza abana ba bakobwa kwiga siyansi n’ikoranabuhanga kuko ari amwe mu masomo afungura ubwenge na marembo y’ubuzima. Ibi bikozwe nyuma yaho hagaragariye imyumvire yavugaga ko ayo masomo akomera bityo agaharirwa basaza babo.

Niyonsenga Jean de Dieu umuyobozi wa Camp Kigali
Niyonsenga avuga ko nyuma y’ubwo bukangurambaga bugenda bukorwa mu mashuri cyane cyane mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’ikiciro rusange bitanga umusaruro kuko usanga umubare w’ abakobwa bagana mu ishami rya siyansi uruta uwa bahungu.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza ubwo bari gukina
Agira ati” Uhereye mu mwaka wa 2018 mu ishami ry’imibare, mudasobwa n’ubukungu (MCE) mu mwaka wa gatandatu abanyeshuri bose muri rusange bari 64 muri bo abakobwa bakaba bari 53% naho abahungu ari 47%, mu mwaka wa 2019 bose hamwe bari 59 abakobwa bari bihariye 51% abahungu ari 49% mu gihe uyu mwaka 2020 muri 60 bagize abanyeshuri bose bari mu mwaka wa gatandatu abakobwa bihariye 51% abahungu akaba ari 49%”
Niyonsenga akomeza avuga ko badatewe ishema no kuba abakobwa bitabira kwiga siyansi gusa ahubwo ko n’imitsindire yabo usanga ishimishije, nko mu mwaka wa 2018 uwabaye uwambere mu ishami rya siyansi ari umukobwa witwa Anitha Umugeni akaba yaragize amanota 43 kuri 73 bakoreraho, ibi bikaba ari umwe mu musaruro w’ubukangurambaga bwakozwe.
Uyu muyozi akomeza ashimira Kaminuza y’u Rwanda ishami rya mudasobwa siyansi n’ikoranabuhanga (CST)former KIST, ubufatanye bafitanye bwo gushishikariza umwana w’umukobwa kwitabira kwiga ayo masomo.
Yongera ho ko imyumvire y’abana babakobwa bari bafite mu myaka yashize ariyo yatumaga batiga siyansi kuko bari bazi ko abakobwa biga ayo masomo baba atari beza ku isura ariko kubufatanye na kaminuza bamaze kubona ko hari abakobwa beza bakurikiranye siyansi kandi bakaba batsinda nk’uko abahungu batsinda.

Abanyeshuri ba Camp Kigali
Umuyobozi wa Camp Kigali akaba avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose imitsindire yabana bo muri iki kigo igakomeza gutera imbere kuko ngo igishimisha umurezi cya mbere ari gutsindisha kurusha uko yahembwa amafaranga menshi.
Minisiteri y’Uburezi yiyemeje kurushaho kongera imbaraga mu kuzamura umubare w’abakobwa biga siyansi, bakava kuri 16% bakagera kuri 30% mu 2024.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi hagati y’umwaka wa 2016 na 2017, bwagaragaje ko abana 27% gusa aribo bagiye kwiga amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye.