Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Buzima, ABBOTT, cyagiranye ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima biciye mu muryango, Team Type 1 Foundation, bwo gutanga ubufasha bw’ibikoresho hafi miliyoni 12 bufasha abarwayi ba diabète mu gihe cy’imyaka ine.
Utu dukoresho twifashishwa mu gupima isukari (Glucose meters) ni udukoresho twa ngombwa mu gufasha kugenzura ubuzima bw’abafite diabète.
Ubu bufasha buri mu bufatanye bwa Team Type 1 Foundation, umuryango utari uwa leta ufite intego yo gufasha mu bijyanye n’uburezi, kongerera ubushobozi no gutuma buri wese ufite ikibazo cya diabète agerwaho n’ubuvuzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’amahanga mu guhangana n’ubwiyongere bwayo, ituma kandi ubuvuzi bufite ireme butangwa mu nzego zose z’ubuzima harimo n’ubuvuzi bw’ibanze.
Yavuze ko kurwanya diabète n’izindi ndwara zitandura, biri mu byibanze Minisiteri y’Ubuzima izakomeza gukoraho n’abafatanyabikorwa bayo, mu guhangana nazo n’ingaruka zazo.
Umuyobozi muri Abbott, Bernard Brisolier, yagize ati “Twishimiye kuzana uyu mushinga mu buzima no gufasha umuryango nyarwanda w’abarwayi ba diabète, gukorana na minisiteri y’ubuzima na Team Type 1 Foundation, bizatuma dufasha umubare w’abantu batari bake bafite diabète mu Rwanda, mu kugenzura isukari aho ihagaze no guhangana nayo, ibi bizabafasha kubaho neza.”
Uwashinze Team Type 1 Foundation, Phil Southerland, yagize ati “Inzozi zibaye impamo mu kwakira izi nkunga zivuye muri Abbott, kuva mu 2010 Team Type 1 Foundation yakoreye mu Rwanda kugeza uyu munsi biciye muri Tour du Rwanda ndetse n’ishyirahamwe ry’abarwayi ba diabète”
Abbott ifasha mu by’ubuzima ku mugabane wa Afurika no mu Rwanda by’umwihariko. Kuva mu mu 2019, iki kigo cyakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu mushinga urimo uwo gutangiza amavuriro mato (Health posts) umunani mu Karere ka Bugesera.
Iyi gahunda igamije gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku bantu ku buryo mu minota 30 baba byibuze bageze aho babonera ubuvuzi. Amavuriro mato azafasha abantu harimo abagore batwite n’abana bavukana indwara ndetse n’abafite indwara zitandura.
Team Type 1 Foundation itanga ubufasha mu kuziba icyuho mu kugera ku buzima, uburezi biciye mu buryo bwo burambye.
Ubushakashatsi bwo mu 2014, bugaragaza ko ikigero cya diabète mu Rwanda kiri kuri 3%, mu gihe abarwayi ibihumbi bibiri bafite diabète ya 1.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba mu guhangana na diabète harimo ubukangurambaga ku kwisuzuma no gutanga ubumenyi bwo kuyimenya hakiri kare, kugera ku bikoresho by’ibanze bifasha guhangana n’iyi ndwara, gushyira ubu burwayi mu bivuzwa mu bwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Abbott ni ikigo mpuzamahanga gifasha abantu kubaho neza mu ngeri zose z’ubuzima, gifite abantu 103,000 batanga ubufasha mu bihugu birenga 160 ku Isi.
Kayitesi Carine