Afurika

Great Apartment Hotel ku isonga mu kugira amacumbi, ibiribwa n’ibinyobwa bigenzweho

Great Lakes Apartment Hotel yiyemeje guhora ku isonga mu gufata neza abayigana bashaka serivisi zitandukanye zirimo amacumbi, ibinyobwa n’ibiribwa bifite umwihariko utasanga ahandi, bikaboneka ku giciro kiza.

Iyi Hotel imaze kwigarurira imitima y’abayigana, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku gicumbi cy’abakerarugendo kuko kuyigeraho uvuye ku kibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe, ugenda ibirometero bibiri gusa.

Ifite umwihariko kuri serivisi zihatangirwa guhera ku bakenera amacumbi meza kuko iherereye aho umuntu aba yitegeye ibyiza by’Umujyi wa Kigali umaze kubaka izina mu ifite isuku, umujyi utoshye kandi utekanye ku ruhando mpuzamahanga.

Iyi Hotel yaje ari igisubizo kubacuruzi bajya kurangura mu bihugu bitandukanye yaba Dubai, Ubushinwa, Ubutaliyani nahandi hatandukanye, kuko bararaga badasinziriye bafite ubwoba ko indege iri bubasige bitewe nuko babaga bacumbitse kuri y’ikibuga k’indege, ariko ubu bakaba baroroherejwe urugendo kuko baba begereye ikibuga bityo gahunda zabo zikagenda nkuko baziteguye, aho mu minota itatu ufashe imodoka uba uhageze ku kibuga .

Iyi ni imwe mu ngingo ubuyobozi bwa Great Apartment Hotel bwatekerejeho rugikubita, buteganya ibyumba byiza abantu bashobora kuruhukiramo batuje, bifite intebe, ibitanda, matela, amashuka n’imisego bigezweho kuburyo umuntu bucya afata urugendo nta mavunani afite .

Muri buri cyumba, unasangamo na Televiziyo za rutura zibafasha kumenya amakuru agezweho hirya no hino ku Isi.

Kubijyanye n’amafunguro aboneka muri Great Apartment Hotel ishyize imbere gushaka inzobere mu gutegura amafunguro kuburyo ibiribwa n’ibinyobwa bihategurirwa biba biri ku rwego mpuzamahanga . Aba bahanga mu guteka baba bategura amafunguro bashingiye ku mico yaburi gihugu umukiriya aturukamo. Ibyo bikaba bituma uhasanga amafunguro ya Kinyarwanda nandi atantukanye yo mu bindi bihugu.

Muri iyi Hotel Kandi habonekamo ibinyobwa bitandukanye kandi byakonjeshejwe n’ibikoresho bigezweho bidahumyanya ikirere, ukaba uhasanga ibinyobwa bidasembuye nk’amazi, fanta, juice ukaba hari n’ibisembuye nka Primus, Mitzing, Amstel, Heineken n’ibindi nku mu mivinyo.

Ifite umwihariko wo kugira aho gusiga imodoka[Parking] n’abakozi bacunga umutekano kinyamwuga.

Iyo hotel iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali ku muhanda NR3 uretse ko ushaka gufata icumbi, icyumba cy’inama cyangwa gusaba gutegurirwa amafunguro meza ushobora no guhamagara 0788382272 cyangwa 0781423256 ukakiranwa urugwiro n’abakozi bazwiho kwita ku babagana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM