Afurika

Hope School Bus gutanga serivise nziza nicyo ishyize imbere

Hope School bus ni imwe muri compani itwara abanyeshuri  mu mujyi wa Kigali ibakura mu ngo  ibageza ku ishuri ikabagarura mu rugo mu gihe abana basoje amasomo y’umunsi.

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wayo bwana Harindimana Ezekiel avuga ko icyo bashyize imbere ari gutanga serivise nziza aho guhatanira umubare mu nini w’ibigo by’amashuri bakorana.

Harindimana avuga ko uyu mwuga usaba ubwitonzi n’ubushishozi hamwe n’ubunyangamugayo kuko mu gihe habaho kurangara gato igihugu cyahita kigwa mu gihombo gikomeye.

Agira ati” Iyo umubyeyi mugiranye amasezerano yo ku mutwarira umwana uba ugomba kubyubahiriza, kandi ukabikora nk’umubyeyi ntubikore nk’umuntu uri mu bucuruzi kuko uba ugomba gukurikirana buri munota uko abana bameze niba bose bageze ku ishuri cyangwa mu rugo”.

Harindimana abajijwe niba amafaranga yishyurwa ku mwana Atari make bikaba byatuma serivise itangangwa neza yavuze ko kubufatanye n’ishuri hamwe n’ababyeyi biba byiza iyo bikozwe mu buryo bwa mituelle aho umwana wese wiga kuri icyo kigo aba agomba kwishyurirwa amafaranga y’imodoka bifasha cyane kuko usanga uwutaha hafi yishyurira uwakure, bityo serivise igatangwa neza.

Kugeza ubu Hope School Bus ikorana n’ibigo bibiri aribyo  Saint Nicolas Nyamirambo na Mere garde yo mu Kagarama.

Hope school Bus imaze imyaka itatu itanga iyi serivise, Bamwe mu babyeyi baganiriye ni itangazamakuru bahabwa serivise na Hope school Bus bishimira uburyo  yita ku nshingano zayo kuko kugeza ubu  nta kibazo barahura nacyo nko kuba abana babo bahura ni ingorane mu nzira cyangwa bagatinda kugera ku ishuri.

Umuyobozi wa Hope school Bus arasaba ababyeyi gukomeza ubufatanye birinda ko abana bacyererwa  kugera aho imodoka ibasanga kuko iyo umwe acyerewe iminota itanu usanga abana bose bibagiraho  ingaruka  bagacyererwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM