Afurika

Umwuga wose ushobora ku gukiza iyo ukonzwe neza

Ntabajyana Alphonse ukora umwuga wa Akabari, no kotsa inyama z’ihene mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo, avuga ko iyo ukoze neza umwuga uguteza imbere.

Ibi abishingira ku kuba mu myaka yo hambere yaratangiye ateka imitwe y’inka nyuma aza gutera intambwe ashinga akabari kubusabe bwa abakiriya yatecyeraga.

Uyu mugabo avuga ko umukiriya wa mbere wamusabye ko yakotsa inyama zihene yaramaze kurya ku nyama  yinka yari yokejwe na Alphone yakumva uko iryoshye akamusaba ko yakotsa ihene bitangira bityo.

Ntabajyana avuga ko ajya gutangira kotsa yatangiriye ku biro bibiri by’inyama z’inka azivaho yotsa izihene none kugeza  ubu abakiriya afite akaba ari abazi ubunararibonye afite bityo umwe akagenda abwira undi ati” Ngwino tujye kwa Alphonse kurya inyama nziza y’ihene”.

Ntabajyana yabajijwe agashya yazanye mw’uyu mwuga usanzwe umenyerewe kandi ukorwa na benshi mu Rwanda mu gusubiza agira ati” Mu Rwanda nitwe dufite inyama yitwa UMUSIGATI kandi irakunzwe kubera uburyo iryoshye”.

Avuga ko iyo nyama yitwa umusigati ari inyama iboneka ku mugongo w’ihene   botsa ariko batayitandukanyije n’igufa bityo umuntu yayirya ikamuryohera cyane nk’uko abakiriya babimutangarije.

Ntabajyana Alphonse amaze imyaka ibiri akora uyu mwuga kandi kuri we abona hari umusaruro kuko bimwe mu bibazo by’ibanze abasha kubicyemura nk’abandi bagabo bose, birimo kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, ubwisungane mu kwivuza ndetse  umuryango we ukabaho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM