Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yaraye atangarije kuri televiziyo y’igihugu cye ko abahanga bo muri za Laboratwali z’igihugu cye bakoze urukingo rwa mbere ku isi rwa coronavirus.

Yatangaje ibi ari mu cyumba cyarimo abandi bagize Guverinoma y’igihugu cye.
Yagize ati: “ Muri iki gitondo, bwa mbere ku isi, twatanze abandi gukora urukingo rwa COVID-19. Ni urukingo twizeye neza kandi tuzi ko rutanga ubudahangarwa burambye.”
N’ubwo Putin yemeza ko igihugu cye cyabaye icya mbere ku isi mu gukora urukingo, hari n’ibindi bihugu bivuga ko birufite ariko rugeze mu igeragezwa rya nyuma .
Uko bimeze kose ariko, abahanga ba OMS nibo bemeza niba urukingo runaka rwujuje ibisabwa kugira ngo rwemerwe bityo rutangire gukoreshwa.
Carine Kayitesi