Amakuru

Urugamba rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 rurakomeje

Uko icyorezo cya Covid-19 gikaza umurego no kuzamura ubukana n’umuvuduko kirimo kugenda gikwira, ni ko Guverinoma y’u Rwanda igenda ifata ingamba zo kugihashya isaba abanyarwanda gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda.

Kuri uyu wa 10 Nzeri 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inama y’Abamisitiri yemeje ko ingamba zisanzweho zem

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abamisitiri (Photo net)

ejwe n’Inama y’Abamisitiri yateranye kuwa 26 Kanama 2020, zikomeza gukurikizwa, ariko hakiyongera ho ingamba nshya n’izahinduwe mu buryo bukurikira, nazo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa.

 

Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9h00), kugeza saa kumi n;imew za mu gitondo (5h00);

Ingendo zo kujya no kuva mu karere ka Rusizi mu modoka bwite ziremewe (private Transport) ariko hubahizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima;

Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira, harimo inma n’ubukwe, bizakomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hari mo kwipimisha COvid-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivise). Umubare wabo ntugomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda;

Abantu bose bitabira ibikorwa by’ubukerarugendo muri za Pariki z’Igihugu, bagomba kwipisha Covid-19, kandi, kandi bakiyishyurira ikiguzi y’iyo serivisi.

Abaturage baributswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi; kwambara neza agapfukamunwa; no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Bimenyimana J.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM