Inzego z’ubuzima z’u Rwanda zifatanyije n’iz’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano, zihora zishishikariza abanyarwanda kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 kidahwema guhitana abantu.
Ibipimo byo kuwa 18 Nzeri, biragaraza abantu bashya 18 banduye Covid-19 mu gihe 28 bayikize.
Muri aba 18, bari mo 9 b’i Kigali, 4 bo mu Karere ka Nyamagabe, 4 bo mu Karere ka Rubavu n’undi umwe wo mu karere ka Bugesera.
Abantu babiri b’i Kigali umwe wari ugwije imyaka 80 y’ubukuru, n’uwari afite 29 bahitanywe n’icyo cyorezo, bituma abo kimaze kwambura ubuzima baba 25.
Ikigo cyita ku buzima mu Rwanda RBC, kirasaba abantu bose kataba intandaro y’ikwirakwira rya Covid-19. Ubutumwa icyo Kigo kibagenera buragira buti “Mubyeyi/Rubyuruko, irinde gutegura, kwakira cyangwa kwitabira ibirori bitari ngombwa, #Ntabe Ari Njye cyangwa wowe wandura cyangwa ukwirakwiza icyorezo cya COVID-19”.
Bimenyimana Jérémie

