Urwego rw’Igihugu ngenzura mikorere, RURA rwatangaje hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, rumenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya Covid19.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho abantu batandukanye Ku mbuga nkoranyambaga bagaragarije ko batishimiye izamurwa ry’ibiciro mu modoka rusange, aho bavugaga ko RURA yarebye gusa inyungu z’abashoramari ikirengagiza iz’abaturage.
Ibi byatumye kuri uyu wa Kabiri ibiro bya Minisitiri w’intebe bivuga ko iki cyemezo cyagombaga gusuzumwa mu gihe cya vuba ari nabyo byakozwe kuri uyu wa Gatatu.
Soma itangazo rya RURA