Mu gihe ahenshi abakozi bakora akazi ko gupakira ibishingwe no gukubura mu mihanda bagiye bataka ko badahembwa n’abakoresha kandi abakora ako kazi ariho bakura amaramuko, Ni muri urwo rwego Kampani Ubumwe cleaning Services (UCS Ltd), yiyemeje kwita ku bakozi babahembera ku gihe no kubashakira ubwishingizi. Eric Nsengiyumva, umukozi wa kampani Ubumwe cleaning Services, umaze imyaka 8 ayikorera avuga ko kuva yayikoramwo bagiye bamwishura neza kandi ku gihe, Ibi abihuza na mugenzi we Ndindabahizi Emmanuel, umaze imyaka 5 akora muri iyi kampani aho we yungamwo avuga ko ari hake umuntu ukora akazi nk’aka uhabwa amasezerano y’akazi
Bwate David , Umuyobozi Mukuru wa Ubumwe cleaning Services (UCS Ltd) , Ikorera Mu karere ka Kicukiro Imirimo yo gukusanya no gutwara ibishingwe biva Mu ngo z’abaturage Ndetse n’ amahoteri, amaresitora n’ahandi hakenewe gutangwa iyi serivise , ati:”Twatangiye mu mwaka wa 2012, by’umwihariko ibikorwa bwacu byinshi Ubu tubikorera mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, Gikondo, Gatenga, Gahanga mu buryo bwo gukusanya no gutwara ibishingwe ariko tukaba dutwarira n’amahoteri atari mu karere ka Kicukiro Dufite nindi kampani ishamikiye kuri iyi yitwa Ubumwe Convention ikora isuku mu mihanda no mubiro bitandukanye Umuyobozi Mukuru wa Ubumwe cleaning Services (UCS Ltd)Bwate akomeza avuga ko batamaze igihe kinini batangiye ariko ko batangiranye ubushobozi buto, aho ngo batangiye ari babiri bakora imirimo yo gukusanya no gutwara ibishingwe bakabifatanya no gutwara imodoka n’akazi ko mu biro, Ati”: twatangiye mu buryo buciriritse ntabushobozi, hamwe n’Inzego za Leta habayeho kutugira inama habaho uburyo bwo kudufasha kugirango kampani Ibashe gutera imbere Kugirango igere ku rwego igezeho Ubu”.Akomeza avuga ko kugeza ubu bafite ubushobozi bwo kuba bakorera mu tundi turere n’intara kuko ngo bafite imodoka zihagije kugeza ubu dufite imodoka ziparitse zidakora nyinshi, ati:” twatangiye nta bushobozi, ariko bitewe n’ubuyobozi buteza imbere abikorera ku giti cyabo kampani yaje kwaguka iva ku mukozi umwe igera kubakozi 100. Dufite n’abandi twahaye akazi nabo bagaha abandi”.Ubumwe cleaning Services (UCS Ltd) Ivuga ko Muri uyu mwaka wa 2021 Ifite intego yo Kwagura ibikorwa bwo kwita ku isuku akomeza avuga ko bafite intego yo gukomeza kwita ku isuku aho bashyizeho aho gushyira imyanda (Pubelle) ahantu Hakenewe hatandukanye ziriho n’ubutumwa bwibutsa Abaturage gutangukanya ibishingwe bibora n’ibitabora , Gushyira ahantu hatandukanye ubutumwa bwibutsa Abaturage kugira isuku nk’umuco, Ati:” Ntitugarukira aho kuko dufasha abatishoboye kubonerwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) dufatanije n’inzego z’ibanze, ikindi Twubatse ubukarabiro bunini mu murenge wa Niboye na Kicukiro kugirango abantu barusheho kwirinda icyorezo cya Covid-19. Biduhesha ishema ku bakiriya bacu”,Ibanga n’umwihariko Kampani Ubumwe cleaning services Ltd , ikoresha kugirango ikomeze kugirirwa ikizere n’abaturage.
Bertin, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imiyoborere no Guhuza ibikorwa Muri Kampani Ubumwe cleaning Services Ltd Avuga ko kugira ngo kampani ibashe gutera imbere no gutanga serivise nziza bituruka ku Kuba Abakozi bishimye, ati:”Kugeza kuri Ubu turi muri bamwe mu ba mbere mu makampani akusanya no gutwara ibishingwe akora neza mu gihugu , abakozi bacu bose bafite ubwishingizi bwa RAMA kuva ku mukozi wo mu Biro kugera kupakira ibishingwe,Ubonabenshi Bertin, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imiyoborere no Guhuza ibikorwa Muri Kampani Ubumwe cleaning Services Ltd, avuga ko bafite intego yo gukora neza Duhembera abakozi bacu ku gihe bakabasha Gufasha imiryango yabo kandi uwakoze neza agashimwa mu rwego rwo gufatanya kunoza serivise dutanga kugira ngo bikorwe neza twagiye tubagabanyamwo amatsinda abakozi Kugirango bakore neza, ibi bikadufasha Kumenya no kubakurikirana.
Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukorana neza n’abaturage bashyizeho ingengabihe igaragaza uko muri buri murenge batwarirwa ibishingwe, ati:” Tugira imikoranire myiza hagati y’abaturage n’ubuyobozi. Buri mwaka twishurira Abaturage 50 Ubwisungane mu kwivuza.Ubumwe cleaning services Ltd , yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura bitewe na Kino cyorezo cya Covid -19 uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ko mu igenamigambi bateganya ko bazashyiraho uburyo burambye bwo Gusinya amasezerano hagati ya kampani n’umuturage no kwishyura bitagombeye ko umukozi ajya ajya kwishyuza kuri buri muturage Akomeza avuga ko iki cyorezo cya Covid-19 Bagiye duhura n’ikibazo cy’abakiriya bagiye bahagarika akazi bakabura ubushobozi bwo kwishyura bakabafasha kubitwara batabishuje kandi ngo n’ubusanzwe Bagira n’abandi baturage bo mu kiciro cya mbere batagira ubushobozi Batwarira ibishingwe batishyuye .
Imodoka zitwara ibishindwe mu mirenge Itanu igize karere ka Kicukiro, Amahoteri n’amaresitoraUbumwe cleaning Services (UCS Ltd) yatangiye 2012 , kugeza mu kuboza 2012 bari bafite abakiriya 1236 , kugeza ubu mu mwaka wa 2021 bafite abakiriya bangana n’18811 barimwo 480 batishoboye batwarirwa ibishingwe ku buntu.
Carine Kayitesi
umwezi.rw