Amakuru

Covid-19:Kwishyura abakozi badakorabimwe mubyateye igihombo abakoresha

Covid -19 yateye igihombo abacuruzi banini n’abato harimwo no kwishyura abakozi badakora Kuva Covid -19 igaragaye mu Rwanda bwa mbere mu Werurwe 2020,  U Rwanda rugatangaza guma mu rugo ya mbere abacuruzi  bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye harimwo no kwishyura abakozi badakora.

Habimana Fulgence, umuyobozi w’uruganda Salama Machine LTD

Habimana Fulgence, Umuyobozi w’uruganda Salama Machine Ltd rutunganya Ibiryamirwa (Matera) , birimo Relax Foam, Dada mattress na Salam Foam, avuga ko bagize ibibazo kimwe n’izindi nganda, ati” Muri guma mu rugo Ntitwakoraga kandi twagombaga guhemba abakozi bacu, twagize igihombo abakiriya bacu bagaragabanuka cyane bagera kuri 50% by’abo twari dusanganwe “.Habimana Fulgence, Umuyobozi w’uruganda Salama Machine Ltd Habimana Akomeza avuga ko n’ubwo bahuye n’igihombo, ubu hari byinshi bagezeho mu myaka itanu ishize batangiye gukora Matera, ati :”twatanze imirimo ku bakozi. Twatangiranye abakozi 14 none Ubu tumaze gutanga imirimo ku bakozi bangana na 55 , bose tubashakira ubwishingizi bw’buzima n’ibindi biteganirizwa umukozi uri mu kazi “.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu n’abakozi(Manager)

Mutuyemungu bariyemeje Clement, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’abakozi (Manager) mu ruganda Salam Machine, avuga ko kuva uru ruganda rwatangira mu mwaka wa 2014, batangiye bafite intego yo gukora Matera bagahaza isoko rwo mu Rwanda ndetse ngo bakanagurira isoko mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Materazikorwa n’uruganda Salam Machine Butera, ati:” Twangiye dukorera mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, Nyabugogo ( Munsi y’Inkundamahoro! Ariko Ubu turishimira ko twiyubakiye uruganda rugezweho ruri ku rwego Muzamahanga ruherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana aho Ubu twatangiye kwakirira abakiriya bacu”.Butera Clement, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’abakozi (Manager), avuga ko bafite intego yo kwagura isoko Akomeza avuga ko mu mishinga minini uru ruganda rufite harimwo kuzashyira imbaraga mu Guha abanyarwanda Ibiryamirwa byiza, kohereza Matera nyinshi ku isoko ryo Muri Afurika y’uburasirazuba (Trade Export) no kongerera abakozi b’uruganda ubumenyi buri ku rwego Muzamahanga, ati:”Bizatuma dutanga imirimo myinshi mu rwego rwo gufatanya na Leta kugabanya ubushomeri”.Mutuyemungu Fulgence, Umuyobozi wa Hi-Ponctual Food , avuga ko n’ubwo bahuye n’igihombo bafite intego yo kugumya gutanga serivise nziza ku bakiriya babagana, gukomeza gukora udushya, kwagura ubucuruzi hirya no hino mu gihugu ariko ngo Ibi bikazakorwa ikorezo cya Covid -19 cyaragabanutse. Zimwe mu mbogamizi aba bacuruzi bahuye nazo Aba bacuruzi bavuga ko bagize igihombo cyatewe na Covid -19 cyane cyane mu bihe bya Guma mu Rugo zirimwo guhemba abakozi mu gihe cy’amezi ane (4) , kutazira rimwe kw’abakozi bari basanzwe bakora kubera amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 no kudakora neza igenamigambi rihagije bikanga ko basubira Muri Guma mu rugo. Inganda nini n’izito zagize igihombo gikomoka kuri Covid -19 , ariko mu rwego rwo kuzifasha kuzahura ubukungu Leta y’uku Rwanda yabashyiriyeho ikigega cy’umwihariko kibafasha kongera kwisuganya.

Carine Kayitesi

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM