Twasuye zimwe mu nganda zitunganya ibikomoka ku ifarine badutangariza ko muriyi minsi bisaba ubushishozi kugirango batangwa mugihombo bakazima burundu,kubera izamuka r y’ibiciro byahato na hato bigaragara kwisoko kuri bimwe bifashisha batunganya ibikomoka ku ifarine kandi igiciro cyumugati cyo kidahinduka.
Umuyobozi w’ikigo ISHINGIRO BAKERY Iyamuremye Naphutar , gifite icyicaro mu karere ka Gasabo, gikora ibikomoka Ku ifarini birimwo imigati, Keke nibindi bikomoka ku ifarine , rwiyemezamurimo muto ukishakisha , asobanura urugendo rwaranzwe n’akajagari kenshi yanyuzemo mu bucuruzi bwe, yatangiye mu 1997, ko yatangiye afite igishoro gito cy’amafaranga y’u Rwanda 1300 agura ibiro bine (4kg) by’ifarini mubuzima butari bworoshye, none ubu ageze ku rwego rwo gutanga akazi ku bakozi 22 bahoraho n’abandi banyakabyizi.
Ati:” urugendo rwanjye rw’ubucuruzi rwatangiye mu mwaka wa 1997, nkora amandazi ariko mbivanga n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Muri 2007 naje kumva nshaka ibyo nshiramwo imbaraga kurusha ibindi mpitamwo amandazi n’imigati.
Iyamuremye Naphutar umuyobozi w’ikigo ISHINGIRO BAKERY,
Iyamuremye avuga ko n’ubwo bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye byagiye bibaha isomo ryo kongera imbaraga n’ubushake mugushaka gutera imbere , Ati:” nahuye n’imbogamizi nyinshi zose zaterwaga no gukora ibintu byinshi bitandukanye byose bikarangira nta reme ry’ubwiza bifite rero Imbogamizi nizo zituma ugira iterambere iyo wamenye aho ziri ubasha no kuzikemura bigatuma urushaho iterambere ryawe no kwagura inzozi.
Akomeza avuga ko nk’umuntu wakoraga ibyo kurya bitandukanye birimo imigati, amandazi n’ibindi ngo icyo yashyiraga imbere kwari ukumenya ibyo abakiriya be bakunda.
Ati”nasobanukiwe neza ko ari ngombwa kwihugura mu buryo bw’Imikorere kugirango ubashe guhaza ibyifuzo by’abaguzi bawe, umukiriya niwe umenya niba ibyo wakoze bimukwiriye , iyo umaze kumenya abo ukorera umenya icyo bakunda .
Ubwo nahise ntangira gushaka amahugurwa menshi hanze y’igihugu ajyanye no gukora imigati kugira ngo tubashe kongera ibicuruzwa byacu bityo duhaze ibyifuzo by’abakiriya bacu”.Kuva 1997- 2007 mu bihe bitari bimworoheye, ubu 2021 bageze Ku rwego rushimishije yatangiye nta bikoresho afite bihagije
ngo yagiye ashyira imbaraga mu gushaka icyo aricyo cyose cyatuma agera ku nzozi ze, “twatangiriye mu karere ka Kirehe mu ntara y’uburasirazuba , turi mu rwego rw’akarere none ubu tugeze ku rwego rwo gukorera mu gihugu Hafi ya hose!Kandi abantu benshi bamaze gukunda ibyo dukora .
Iyamuremye avuga ko batafanije n’umushinga APEFE binyuze mu kigo Cy’abikorera PSF , bafasha urubyiruko rwize n’urutarize kwimenyereza umurimo ( Stage) bagasohoka bazi akazi neza,bakenewe Ku isoko rw’umurimo.
Mu ISHINGIRO BAKERY abagaragaje umuhate kurusha abandi bakabaha akazi.
Ikindi ni uko mu rwego rwo kongera ubushobozi bwe mu bikorwa, ikigo cy’Abasuwisi Business professionals Network (BPN) cyamufashije kumuha umumenyi ngo bituma agira ubumenyi bwagutse kubyo akora, Ubu akaba amaze imyaka 3 akorana nabo, we byatumye yagura intekerezo ze.
Ati” byamfashije gushyira inzozi mu ngiro bituma ndushaho kwagura ibyo nkora n’intekerezo zanjye”.
Urubyiruko rwifuza gutangira ubucuruzi ruragirwa inama y’uko bakwitwara gutekereza neza no gukora neza aribwo butwari urubyiruko rwagakwiye kwibandaho mu gihe bagiye gutangira ubucuruzi bakarushaho gushyira imbaraga mu kwihangira imirimo aho guhora bateze amaboko cyangwa baba umutwaro kuri Leta; ngo mu Ishingiro Backery bihaye intero igira iti’ Gutekereza neza nibwo butwari’ intero bagenderaho za buri munsi ituma barushaho kugera ku tsinzi, urubyiruko rugomba kumenya gutekereza ibintu bito ariko bakagira intego yo kubigera ho kurusha gutekereza byinshi batabasha kugeraho.
Kandi Kubaho neza ni ukumenya kureshyeshya imyumvire yawe n’ibyifuzo bituma utifuza ibyo utabasha kugeraho mu nzozi zawe” Amahame urubyiruko n’abandi bakwigiraho mu kwagura ibyo bakora,
Iyamuremye avuga ko afite amahame 7 agenderaho buri munsi amufasha kugera kucyo yiyemeje ‘Iyo ufite icyo wumva wifuza kugeraho bisaba ko ibyo bintu bijya mu buryo 2 , kugitekereza neza ukabagikora neza rero iyo uhushije kimwe muri ibyo nta musaruro ugira, ubu Ishingiro ifite abakozi 22 bahoraho n’abandi banyakabyizi ,ikorera mu mashami 3 , IKirehe, kayonza n’i Kabuga mu Karere ka Gasabo
Kayitesi Carine
Umwezi.rw
Shukurani s.valens
March 21, 2021 at 1:24 pm
Umubyeyi utagira ukwasa wagiriye umumaro abuzi nabo utazi Imana izaguhe ijuru ndagukunda urabizi