Icyizere cy’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda cyo kwitabira irushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru (CAN 2021) rizabera muri Cameroon mu mpeshyi cyiyongereye cyane nyuma y’aho Amavubi atsindiye 1-0 Mozambique.
Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Byiringiro Lague winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye Rubanguka Steve wakinaga umukino we wa mbere mu Amavubi.
Rutahizamu wa APR yateye umupira mu izamu rya Mozambique ari hanze gato y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu wari uririnze ajya kuwutora mu nshundura zari zikinyeganyega. Hari ku munota wa 67.
Lague (wa 1 ibumoso) ni we watsinze igitego cya mbere cy’Amavubi mu mikino 5
Mu gice cya mbere nta buryo bwinshi bw’ibitego bwabonetse ku mpande zombi cyane ko benshi mu babanjwemo na Mashami Vincent utoza Amavubi ari abazwiho kugarira bakina.
Mu gice cya kabiri, Mashami yakoze impinduka mu kibuga zagize akamaro cyane aho yakuyemo Manzi wakinaga yugarira amusimbuza Lague, akuramo kandi Rubanguka Steve na we wakinaga hagati yugarira ashyiramo Niyonzima Olivier ukina hagati yugarira ariko anasatira mu gihe habura umunota umwe gusa ngo umukino urangireyasimbuje kapiteni Niyonzima Haruna hakajyamo Twizerimana Martin.
Amavubi yihariye cyane igice cya kabiri ndetse ahusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego harimo nk’ubwahushijwe na Kagere Meddy, Haruna Niyonzima na Lague Byiringiro watsinze igitego.
Gutsinda kw’Amavubi kwatumye agira amanota atanu mu mikino itanu mu gihe mbere rwari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 mu Itsinda F rurushwa na Mozambique ndetse na Cap Vert zari zifite 4 buri imwe mu gihe Cameroon izanakira iyi CAN yamaze kubona itike iyiyijyamo yari ku mwanya wa mbere n’amanota 10 mu mikino 4 zari zimaze gukina.
Gukora imibare y’icyari gutuma Amavubi ajya muri Cameroon muri CAN 2021 byari bigoye cyane mbere y’uyu mukino ariko ubu biroroshye kuko umukino wa nyuma u Rwanda ruzakinira na Cameroon i Douala niruwutsinda, ruzahita rubona itike irusubizayo mu mpeshyi.
Gukina neza k’umunyezamu w’Amavubi Mvuyekure Emery ufatira Tusker yo muri Kenya aho yakuyemo imipira itatu y’ibitego byari byabazwe mu gice cya ka asbiri byongereye icyizere cy’abasore b’Amavubi cyo gusubira muri CAN nyuma y’imyaka ikabakaba 20 Abanyarwanda barota no ku manywa kuyisubiramo nyuma yo kuyitabira rimwe risa mu mateka ubwo yaberaga muri Tuniziya mu 2004.