Abikorera bo mu murenge wa Masaka , akarere ka Kicukiro barashimwa uruhare bagira mu iterambere ry’umurenge mu bikorwa bitandukanye birimo ibikorwa remezo , gufasha abatishoboye no Gutanga akazi ku bantu benshi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, Segatashya Alex,
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, Segatashya Alex, ashimira abikorera bafatanya mu Gutanga inkunga zitandukanye zunganira ubushobozi bw’Umurenge muri gahunda zitandukanye za Leta zirimwo Inganda zikora Kawunga zitanze ifu ku Miryango ishonje by’umwihariko muri gahunda ya Guma mu Rugo aho batanze toni 6 zirengaho zifu .
Akomeza avuga ko abikorera bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Umurenge birimwo Kubaka imihanda amashanyarazi , amazi n’ibindi , ati:”Kugira uruhare mu kwesa imwe mu mihigo y’umurenge nko Gutanga akazi kadashingiye ku buhinzi (Off farm jobs) Kugabanya ubushomeri zitanga akazi ku rubyiruko bituma umurenge wacu ukomeza gukataza mu iterambere.
Barame Desire, Umuyobozi mukuru r’uruganda UMURAGE BAKERY , Umwe mubanyenganda ukora ibikomoka ku Ifarini , umaze igihe Gisaga imyaka ine guhera mu mwaka wa 2018 , avuga ko batangiye gukora bakoresha abakozi 5 mu mwaka wa 2018, uko bagiye batera imbere bagiye bongera abakozi ubu bakaba ngo barongereye abakozi bakaba bamaze gutanga akazi ku bakozi 18 , barimwo 14 bakora bihoraho bafite amasezerano y’akazi n’abandi 4 bakora nyakabyizi.
Barame akomeza avuga ko aba bakozi babafasha gutunganya ibikomoka Ku Ifarini birimwo imigati , amandazi n’ibiryohera kugirango bakomeze gutanga serivise nziza Ku bakiriya babo. Muri icyi gihe Cya Covid-19 yahuye n’imbogamizi mu mikorere ye nko kuzamuka kw’ibiciro by’Ifarini , amavuta n’ifarini ariko bo igiciro cyabo nticyiyongere.
Barame avuga ko hakiri imbogamizi bagenda bahura nazo mu kazi kabo ko gukora ibikomoka ku ifarini.
Agira ati:”muri uyu mwuga wacu haracyarimo imbogamizi zitandukanye, twavuga izamuka ry’ibiciro by’ibyo dukoresha harimwo ifarini yavuye ku giciro cya 13700frw ikagera 18000frw, Amavuta yaguraga 18000 frw agera kuri 32000frw, isukari iva kuri 30000 bigera kuri 47000frw, kuzamuka kw’ibiciro by’amashanyarazi cyangwa ibura ryayo, uburyo bwo gupfunyikamo ibyo dukora ( Ambarage) ziyingereho amafaranga atanu ,kuberako umugati ukenera ibiwupfunyikwamo byiza biwuha gukomezanya umwimerere wawo ariko mu byukuru biracyagoranye kubona ibyo twashyiramo imigati bituma irushaho kumara igihe kinini utarangirika.
Barame Desire, Umuyobozi mukuru w’uruganda UMURAGE BAKERY, akomeza avuga ko mu rwego rwo kunoza no guha ubuziranenge umugati bakora ubu bashyize imbere uburyo bw’ ikoranabuhanga aho mu ruganda bakoresha imashini zitandukanye zigezweho yaba ari izivanga ifarini mu gihe cyera hakoreshwaga intoki ndetse no kotsa umugati hamwe n’ibindi bakaba bakoresha amafuru y’umuriro agezweho ku rwego mpuzamahanga.
Barame asoza , ashimira Leta y’u Rwanda ku bw’umutekano na gahunda yayo yo gukangurira abantu kwihangira umurimo . ariko agasaba ko bareba uko biga ku biciro byazamutse bitunguranye bigatuma bibaganisha ku gihombo ko haramutse nta gikozwe inganda zikora ibikomoka ku ifarini zimwe ziza gufunga mu gihe cya vuba Ati’’ Ndashima inzego za Leta zidahwema gukangurira ba rwiyemezamirimo kurangwa n’ubunyamwuga bushingiye ku kwihangira imirimo no kuyitanga, turasaba ko bakwiga uko ibiciro byanozwa abanyenganda bakora ibikomoka ku ifarini bagakomeza gutanga serivise ku baturage nk’uko byari bisanzwe”.
Umuyobozi w’umudugudu wa Nyakarambi Irene Kagoyire, avuga ko uruganda Umurage Bakery , ari uruganda kugeza ubu rukora neza mu buryo buboneye ko nk’ubuyobozi babasura kenshi ahari ubujyanama bakabafasha ndetse ngo bafatanya n’ibikorwa bitandukanye mu iterambere ry’umudugudu.Mu ruganda UMURAGE BAKERY bafite umwihariko bazwiho cyane kubakiriya babo nko gukora ibikomoka ku ifarini bifite umwimerere
Kayitesi Carine
umwezi.w