Umugore w’imyaka 24 ukomoka mu karere ka Nyamagabe yabaye uwa 308 umaze guhitanwa na Covid-19 kuva yagera mu Rwanda muri Werurwe taliki ya 14/2020.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane, igaragaza ko abantu 135 bashya aribo basanzwemo icyo cyorezo, bituma abamaze
kucyandura baba 21 918. Abakize kuri uyu wa Kane ni 126 bituma abamaze gukira baba 20 308
Abakirwaye ni 1302 barimo batanu barembye, mu gihe inkingo zimaze gutangwa ari 348 926.
Uturere two mu Majyepfo turacyari mu twugarijwe cyane kuko nko muri Muhanga habonetse abarwayi 15, Gisagara haboneka 12, Nyaruguru 12 na Huye haboneka 11.
Iyi ntara ni imwe mu zibasiwe cyane muri iyi minsi, bikaba byatumye Minisiteri y’Ubuzima yoherezayo itsinda ryihariye ry’abaganga bafite inshingano zo guhangana n’ubwo bwiyongere bukabije.
umwezi.rw