Amakuru

Kigali: Duheshe agaciro ibikorerwa iwacu

Abanyarwanda bahagurukiye kwishakamo ibisubizo Aho guhanga amaso ibivuye mu mahanga.  Ibi bitangajwe na bamwe mu bafite inganda zitunganya akawunga 
Multi-vitamins Ltd ni uruganda  rutunganya akawunga  mu bigori  mu cyane  bigira ibihingwa mu Rwandafu Dore ko bigira ifu nziza Kandi iryoshye,  nkuko bitanganzwa na Mutegetsi Silas umuyobozi w’uruganda ruherereye mu karere ka   Nyarugenge ho mu Murenge  wa Kanyinya mu Kagari ka Nzove.
Mutegetsi Silas umuyobozi w’uruganda Multi-vitamins LTD uvugako  bahisemo gushinga uruganda rwujuje ibyangombwa  mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, ndetse no kwishakamo ibisubizo. Nkuko ubuyobozi bwigihugu cyacu bubidushishikariza.

Agira ati” Icyo twabanje kwitaho ni gushaka uburyo bazajya basya  akawunga keza kava mubigori bihingwa murwanda.

Akawunga Keza gakonzwe mu bigoli bihigwa mu Rwanda

Uru ruganda rumaze amezi agera kuri cumi na biri(12) rutangiye gukora umuyobozi warwo avuga ko

biteguye gutanga serivise inogeye abakiriya , ibi bakazajya  babikora bubahiriza amasezerano bagirana nabakiriya harimo kubaha ibiro byuzuye mu gihe hari abandi batuzuza ibiro.

Mutegetsi Silas atewe ishema no kuba akora akawunga mu bigoli bihingwa mu Rwanda

Ibi uyu muyobozi abivuze mu gihe hari bamwe mu bafite inganda zitunganya akawunga ariko ugasanga ibipimo biri inyuma ku mifuka bitandukanye n’ibiri imbere.

Akomeza avuga ko mu ruganda ayoboye bahagurukiye kurwanya ako karengane gakorerwa abakiriya gakorwa na bamwe mu bafite inganda.

Niki gishya uru ruganda rukora gitandukanye ni zindi nganda zikora akawunga mu Rwanda

Ikindi gishya ni uko akawunga  dukora kava mubigori abanyarwanda bihingira,

Kuburyo akawunga gasohoka gafite isuku ihagije, kandi kagasohoka ari numero ya mbere gusa.

Amakuru twahawe n’abariye aka kawunga bavuga ko bishimiye uburyo karyose bavuga ko batazongera guhangayikira zimwe zaturukaga mu bihugu by’abaturanyi.

Nizeyimana  yavuze ko yabanje kugura ibiro bibiri nyuma yumvise uburyo karyoshye agaruka kugura akandi. Ati” Byari bimenyerewe ko umucuruzi aza akamamaza kugira ngo ibicuruzwa bye bimuveho niyo mpamvu nabanje kugura ibiro bicye ngo mbanze numve uko bimeze ariko nasanze karyoshye “

Uyu akomeza avuga ko yari yarabaye inshuti n’abashoferi bajya mu mahanga kugira ngo bajye bamuzanira akawunga ariko ubu ntibikiri ngombwa.

Uru Ruganda rufite abakozi cumi

Ruherereye mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari Ka Nzove

Carine Kayitesi

umwezi.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM