Amakuru

Ibihugu bikize bikomeje guhina akaboko ku mafaranga yo gufasha ibikennye kubungabunga ibidukiki

Abakurikiranarira hafi ibijyanye no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda basaba ko itegeko ryo gufasha ibihugu bikennye mu guhangana n’ingaruka ziturutse ku ihindagurika ry’ikirere ryubahirizwa.

Imyaka isaga itandatu irashize, i Paris mu Bufaransa Umuryango w’Abibumbye wemeje ko hari amafaranga azajya ava mu bihugu bikize agahabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Ayo mafaranga yemejwe konibura buri gihugu kizajya gihabwa miliyari 100 z’amadorali ya Amerika agamije guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza, nk’inkangu, umwuzure, amapfa adasanzwe n’ibindi biterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Ni ingingo imaze igihe yigwaho ariko itarahabwa umurongo uhamye, aho ibihugu bikize bikwiye gutanga amafaranga y’impozamarira ku bihugu bikennye cyane ko ari byo bigira uruhare mu guhumanya ikirere.

Umuyobozi w’Impuzamiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda igamije kubungabunga ibidukikije (RCCDN), Vunigoma Faustin, yabwiye Itangsza makuru ko kudatangwa kw’ayo mafaranga ahanini riterwa no kubura ubushake bwa guverinoma no kudashaka kwikuraho umutungo.

Ati “Haracyari inzira ndende kugira ngo za Leta zayiyemeje zibashe kuyarekura bityo ashobore kuba yafasha mu bibazo nk’ibyo. Akenshi usanga ibihugu bikize bidashaka kwikuraho umutungo wabyo. Ariya mafaranga kuyageraho birahenda cyane. Hari nubwo usanga ziriya nkunga baha ibihugu runaka nazo bazibarira muri ibyo bikorwa kandi ntaho bihuriye. Umuntu yavuga ko impamvu zituma ibihugu bitarekura ayo mafaranga biterwa n’ubushake bwa guverinoma n’ubuyobozi buriho.”

Yavuze ko ubusanzwe ari amafaranga akwiye guhabwa ibihugu kugira ngo byitegure guhangana n’izo ngaruka mbere y’uko zibaho ndetse na nyuma yaho.

Ati “Akwiye kuba afasha mu gushyiraho uburyo bwo gukumira ibyo bibazo. Ku buryo ahantu batekereza ko hagiye kuzaba imyuzure ikomeye bavuga bati twakora iki ngo iyo myuzure itazaba? Ahatekerezwa kuba amapfa akomeye hakorwa iki kugira ngo dukumire ayo mapfa atazagira ingaruka cyane? Ayo mafaranga akwiye kuba akumira ko izo ngaruka zaba na nyuma y’uko bibaye agatanga ibisubizo mu guhangana na zo.”

Vuningoma yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bigerageza kubungabunga ibidukikije hagamijwe kwirinda ingaruka zaterwa n’ihumanywa ry’ikirere ariko gahunda na politiki bitandukanye bigamije kurengera ibidukikije bikomwa mu nkokora n’amikoro make, ubumenyi n’ubushake bwa bamwe mu kubungabunga ibidukikije.

Mu nama yabaye ku wa 26 Nyakanga 2021 igamije gutegura Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ibihe ku nshuro yayo ya 26 (COP26) izaganirirwamo iyi ngigo, Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda Mujawamariya Jean d’Arc yasabye ko mu bizibandwaho muri iyo nama n’ayo mafaranga akwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibihugu bikennye bibashe guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe.

Yavuze ko kandi u Rwanda mu bushobozi bwarwo rwiyemeje guharanira guhangana n’ingaruka izo ari zo zose zaterwa n’ihindagurika ry’ibihe zirimo imyuzure, inkangu, amapfa n’ibindi.

Muri gahunda u Rwanda rufite ni uko nibura kugera muri 2030 ruzaba rugamije kugabanya imyuka yangiza ikirere toni miliyoni 4.6. Kugeza ubu kandi mu Rwanda hari ikigega kigamije guteza imbere imishinga yo kubungabunga ibidukikije, FONERWA.

Minisitiri kandi muri iyo nama yasabye ko amafaranga yemejwe mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye i Paris akwiye gutangwa mbere cyangwa mu gihe iyi nama yo ku nshuro ya 26 iterana.

Bimwe mu bizibandwaho mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ibihe, iteganyijwe mu  2k.Ugushyingoc021 harimo kwemeza burundu ayo mafaranga y’impozamarira, ibijyanye no kugabanya ibyotsi bihumanya ikirere.

Ibikorwa birimo n’imyuzure biri mu bigira ingaruka cyane ku gihugu n’abagituye

K.c

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM