Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru.
Iyi nama yabaye mu gihe hashize ibyumweru bitatu hafashwe ingamba zitandukanye zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ntabwo ryagaragaje ingingo zaganiriweho muri iyi nama.
Ku wa 1 Nzeri 2021, ubwo Inama y’Abaminisitiri yateranaga, yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana na COVID-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa Yine mu Mujyi wa Kigali.
Yanzuye ko ibirori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, festival, imurikabikorwa n’ibindi) byakomorewe ariko bikazafungurwa mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID- 19 kandi babanje kwipimisha.
Mu zindi mpinduka zakozwe zirimo ko amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa Yine mu Mujyi wa Kigali, avanywe kuri saa Mbili.
Yananzuye ko mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana ahaboneka umubare w’abandura COVID-19 benshi, ingendo zibujijwe hagati ya saa Tatu na saa Kumi z’igitondo.
Izi ngamba zatangiye kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku itariki ya 2 Nzeri mu gihe biteganyijwe ko zizageza ku wa 22 Nzeri 2021.
Abaturage bibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.