Muri iki gitondo, mu Murenge wa Muhima mu Mugi wa Kigali abaturage ba byukiye mu gikorwa cyogukora umuganda wo gusukura bakusanya imyanda itabora yiganjemo amasashe, ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa
Icyo uyu muganda warugamije kwari ukwibutsa umuturage uruhare rwe agomba kugira ku kubungabunga ibidukikije, ariko cyane cyane kwitwararika gutandukanya mu ngo zacu imyanda itabora hamwe n’ibora , ikindi kandi abaturage barasabwa kuzamura imyumvire mu kurengera ibidukikije
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge
Ngabonziza Emmy Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge avuga ko mu gice cy’ igishanga ahakorewe umuganda ari igice cyerekezwamo na ruhurura nyinshi zituruka mu baturage kikaba gikikijwe n’igice kinini cy’ubucuruzi.
Umunyamabaganga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karera muri uyu muhango yavuze ko Imyanda bagiye batoragura ari ishobora kwiridwa ituruka mu bice by’Umujyi, imyinshi ituruka mu bice by’ubucuruzi ndetse no mu ngo mu Murenge wa Muhima.
Umwe mu baturage bari bitabiriye umuganda waganiriye Ni kinyamakuru umwezi.rw yagaragaje ko yashimishinzwe Ni kigikorwa bikaba bitumwe agiye gushishikariza abaturanyi kujya batandukanya imyanda ibora nitabora bakirinda kubiteranyiriza mu mufuka umwe Kandi abakangurira kubungabunga ibidukikije
Ati”nejejwe n’uyumunsi wumuganda wabereye muri uyu Murenge wacu bitumye buri wese azaba ijisho rya mugenzi we dukangurira abaturanyi kutavangavanga imyanda dutandukanya ibora Ni tabora tugira isuku tunabungabunga ibidukikije
Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije yashimiye abaturage bitabiriye umuganda by’umwihariko ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima n’abakorera mu gace k’Ubucuruzi ka Nyabugogo.
Agira ati“Nkuko mwabibonye mu myanda twatoraguye imyinsi ni imyanda ishobora kwirindwa, kuko ni imyanda itabora ituruka mu gice cy’ubucuruzi ndetse n’iva mungo zacu hirya no hino ariko turakomeza gushishikariza abaturage kongera imyumvire ndetse tukagira n’uruhare rwo kuyikumira dutora imyanda mu mihanda twirinda kuyijugunya aho twiboneye kuko bihanwa n’amategeko”.
Ubusanzwe Abanyarwanda isuku ni umuco wacu uturanga nubwo umuganda rusange utarakomorerwa ariko ni igikorwa abantu bakomeza gukora no mu buzima busanzwe cyane mungo zacu , kandi twibukiranya ko tutagomba kujugunya imyanda aho twiboneye.
Yasoje yizeza abatuye umujyi wa Kigali ko ubu barimo gushyiramo imbaraga mu gushaka abaterankunga kugira ngo babone ubushobozi bwo gutunganya ibishanga biri mu mujyi wa Kigali
Carine Kayitesi











