Amakuru

Kugira ngo nunganire Leta y’ubumwe uburyo yigisha abana b’Abanyarwanda nanjye Biga batishura -Sina Gerard

Sina Gerard, washinze akaba n’umuyobozi w’uruganda Sina Gerard/Ese Urwibutso Avuga ko Kugira ngo yunganire Leta y’ubumwe uburyo yigisha abana b’Abanyarwanda nawe nk’uwikorera Ngo akora ibishoboka byose ahereye mu Ntara y’amajyaruguru akarere ka Rulindo , ahereye aho bakorera yafashije abana bo mu mashuri y’incuke n’amashuri abanza kwiga batishura Kugira ngo ajyane n’icyerekezo cy’umukuru w’igihugu Paul Kagame cy’uko buri munyarwanda wese amenya gusoma no kwandika.

SinaGerard arishimira uburyo intekerezo  ze zigenda zigera ku ntego”Intekerezo zanjye  zigenda zigera ku ntego” gufasha abaturage baturiye uruganda kugera ku iterambere;Avuga ko Kugira ngo yunganire Leta y’ubumwe uburyo yigisha abana b’Abanyarwanda nawe nk’uwikorera ngo yakoze ibishoboka byose atekereza gufasha abana baturiye uruganda Sina Gerard/Ese Urwibutso kwiga bigira Ubuntu. Ati”: umwana yigishwa mu mashuri y’incuke ( Maternelle) n’amashuri abanza ( Primaire) nta mafaranga y’ishuri abazwa , ariko twubaka ababyeyi babo tubaha Imbuto batera , tukabaragiza inka kugirango bazagire ubushobozi bwo kwishyurira abana babo bagiye mu mashuri yisumbuye ( secondaire)”.Sina Akomeza Avuga ko ari urukundo rwo gutekereza ngo uriya munyarwanda we yatera imbere bigenze bite? Ngo kuri we biramworohera kandi ngo nta n’ubwo yiganyira kugira uwo afasha , ati”: uko mbafasha! Ni isoko ryanjye! Bambera isoko iyo nabafashije bameze neza! batangira kweza umusaruro ushimishije mu mirima yabo , nkabaha isoko ry’umusaruro wabo ku ruganda, bakizigamira ku ku ma banki atandukanye ari kuri Nyirangarama bakamenya no kuyacunga neza; Iyo umuturage uturiye uruganda ameze neza; yariye atanga umutekano kandi n’iyo umuhamagaye mu kazi usanga yariye neza afite imbaraga agakorana umurava agatanga umusaruro ushimishije”.

barishimira iterambere bamaze kugeraho,abaturiye uruganda Sina Gerard Ese Urwibutso  haba mu mibereho mwiza , ubukungu n’iterambere, bakavugako biteje imbere mu myubakire n’iterambere mu ngo.

Bosiko Pasikari umubyeyi wavukiye ku musozi wa Tare uvuga ko amaze kugera ku iterambere , umubyeyi wavukiye ku musozi wa Tare aho umushoramari Sina Gerard avuka, Avuga ko biteje imbere babikesha akazi bahabwa ndetse ngo n’abana babo biga neza batishyuzwa amafaranga y’ishuri, ati”: Abana bacu biga mu mashuri meza kandi ntitwishyuzwa amafaranga y’ishuri. Abantu batuye hano hafi ya bose twahawe akazi”.Ibi bishimangirwa Nyirangirimana Elizabeth,

wize mu ishuri ry’ububaji nyuma akanarihabwamwo akazi , avuga ko yatangiye gukora ahembwa mu mwaka wa 2018 bigatuma yiteza imbere kuko ngo ubu nta kintu agisaba ababyeyi we , agira ati”: Ndashima umubyeyi Sina Gerard utarirengagije abanyarwandakazi! Yaduhaye umwanya nk’abandi , ntiyatuvangura kuko turi abagore! Ariko natwe turashoboye”.Nyirangirimana Elizabeth wize mu ishuri ry’ububaji nyuma akanarihabwamwo akazi.Atanga ubutumwa ku bakobwa n’abagore kudatinya imirimo Iyo ariyo yose ahubwo bagahaguruka bagaharanira gukora kuko ngo ntacyo abagabo babarusha, ahubwo bagaharanira gukora biteza imbere.

 

Ubuyobozi bw’akagali ka Nyirangarama bushimangira ko uruganda Sina Gerard Ese Urwibutso rwagize uruhare mu iterambere ry’akagali

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyirangarama , Mukakomite Ineza Dative, Avuga ko uruganda Sina Gerard Ese Urwibutso rwatanze akazi ku bakurage b’akagali bigatuma ngo biteza kuko ngo mu aka kagali hari iterambere ry’ibikorwa remezo birimwo amazu meza abaturage biyubakiye bakuye ubushobozi mu kazi bahawe n’uruganda.

Akomeza Avuga ko akagali ka Nyirangarama kaba akambere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) kubera uruganda bakoramwo ngo ibyo bituma abaturage bagira ubuzima bwiza ngo bituma ntawarembere mu rugo, ati”: akagali ka Nyirangarama kagizwe n’imidugudu icymi (10) , nta mudugudu n’umwe utagiraramwo umuturage ukora mu ruganda n’ibikorwa ryarwo , yaba abana barangije kwiga , ababyeyi babo bakoramwo kandi bafite n’amashuri y’abana abafasha kwiga bitabagoye”.Mukakomite yungamwo Avuga ko umushoramari Sina Gerard yubakiye akagali ka Nyirangarama ibiro byo gukoreramwo bijyanye n’igihe mu mwaka wa 1993 nibwo uruganda Sina Gerard Ese Urwibutso rwinjiye mu bitabo bya Leta ruvuye mu bukorikori rufite icyerekezo cy’ubuhinzi.

K.C

umwezi.rw

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM