Abakobwa 19 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kayonza bari baratakaje icyizere cyo kwiga, nyuma yo kumenya ko batwite imiryango yabo irabanga ari na ko ibatoteza, ubu basubiye ku ntebe y’ishuri.
Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’Umuryango Masenge mba hafi wabahurije hamwe ubashyira mu matsinda ahagarariwe na Masenge hamwe na mukuru w’abakobwa, abo bangavu bahawe amahugurwa ajyanye n’ubuzima bw’imyororocyere na gahunda zibafasha kwigarurira icyizera no kwishakamo ibisubizo, harimo no gusubira mu ishuri.
Ubuhamya bw’abanyeshuri batewe inda basubiye mu ishuri
Bamwe mu banyeshuri biga kuri bimwe mu bigo by’amashuri byo mu murenge wa Rukara batewe inda bakiri ku ntebe y’ishuri batangaje ubuzima butoroshye bahuye nabwo bamaze guterwa inda, aho imiryango yabo yabatoteje, bakangwa n’ababateye inda ndetse bakanahabwa akato n’abo bigana.
Uwahawe izina rya Uwimbabazi Dative wiga kuri G.S Kawangire, afite imyaka 17. Yatewe inda ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Avuga ko bikimubaho yatangiye kurebwa nabi mu muryango, aratotezwa biba ngombwa ko yirwariza kugeza abyaye.
Agira ati “Ntwara inda nigaga mu wa kabiri, mu rugo ntabwo byongeye kumera neza hahoraga intonganya, n’umusore wayinteye yahise atoroka. Barantereranye, barananyirukana ariko ndihangana mba mu gasozi umwana mubyarirayo ndanamurera.”
Akomeza agira ati “Aho ngarukiye ku ishuri nakomeje gutotezwa haba mu rugo ndetse n’abana twigana. Umwana wanjye abayeho nabi kuko kubona amata yo kumusigira birangora, rimwe na rimwe binsaba gusiba nkajya guhingira amafaranga.”
Undi wahawe izina rya Latifa wiga kuri G.S Muzizi we agira ati “Natwaye inda niga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye, nahise mpagarika kwiga. Gusa aho ngarukiye ku ishuri nasanze bagenzi banjye baransize ndetse nkomeza guhura n’imbogamizi nyinshi. Hari ubwo ntaha ngasanga umwana yarize yashatse ibere, icyo gihe simbasha gusubira mu masomo; niyo ndi mu ibazwa namutekereza bikamviramo gutsindwa.”
Icyo ababyeyi batangaza kuri iki kibazo
Mugiraneza Damien, Umuyobozi wa Komite y’ababyeyi barerera kuri GS Kawangire, yagize ati “ababyeyi b’abana b’abakobwa babyaye badafite imyaka y’ubukure, tugerageza kubaganiriza kugira ngo babyakire; tukabumvisha ko kuba umwangavu yabyaye nta gikuba kiba cyacitse, ubuzima bugomba gukomeza bityo kuba yabyara bitamubuza gusubira ku ishuri, bikazamufasha kwigirira akamaro n’uwo yabyaye ndetse n’igihugu muri rusange.”
Ubuyobozi bunyuranye bwemeza ingaruka za covid-19 ku myigire y’abana b’abakobwa
Uhagarariye umuryango Masenge mba hafi Nyirazuba Jeannette avuga ko abangavu babaye ababyeyi imburagihe baba bafite ibibazo bitandukanye. Bamwe bafite abana bafite imirire mibi ariko bagerageza kubafasha kujya muri gahunda y’imbonezamikurire. Abifuza gusubira kwiga bagahuzwa n’abashinzwe uburezi bagahabwa ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’ishuri ndetse bagashakirwa ishuri bigamo
Abahuye n’ihungabana baganirizwa n’abahanga mu by’imitekerereze, bikabafasha ku buryo bumva ko ubuzima butarangiye ahubwo bakaba batangira kwigirira icyizere cy’ejo hazaza.
Bahizi Phocas, Umuyobozi wa G.S Kawangire Catholique riri mu murenge wa Rukara, agira ati “Kurera umwana wabaye umubyeyi ntibiba byoroshye kuko bisaba kumukurikirana by’umwihariko, harimo kubaganiriza, kubaha umwanya wo kujya konsa ndetse no kubafasha kubona ibyangombwa bikenerwa kugira ngo babashe gukomeza amasomo.”
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kayonza, Ntaganda Innocent, aganira n’ikinyamakuru umwezi.rw yavuze ko zimwe mu ngaruka zikomeye zatewe na COVID-19 harimo ko amashuri yamaze igihe kinini afunze bikaviramo bamwe mu banyeshuri guhagarika ishuri abandi bagaterwa inda zitateguwe.
Yagize ati “Nyuma yo kubona ko amashuri atangiye hakaboneka abanyeshuri batagarutse ku ishuri bitewe n’ibibazo bitandukanye harimo no guterwa inda zitateguwe, twatangije ubukangurambaga “Back to school campaign”, bwadufashije kumeya neza abana bataye ishuri n’impamvu zabibateye dufatanyije n’inzego z’ibanze twageze kuri buri mwana ndetse tuganira n’ababyeyi babo.”
Asaba ababyeyi kwakira neza abana babo mu gihe bahuye n’ibibazo byo guterwa inda ntibabatererane ahubwo bakababa hafi. Akangurira abantu ko ari ngombwa kwihutira kujyana umwangavu wasambanyijwe ku ivuriro (Isange One Stop Center), kuko iyo agejejwe kwa muganga byihuse hari imiti ahabwa ikaba yamurinda kwandura indwara zishobora kwandurira muri uko gusambanywa ndetse akanahabwa n’imiti imurinda kuba yatwara inda. Abasaba gutangira amakuru ku gihe ku mwana wahohotewe.
Mu mwaka wa 2016 abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849; mu 2017 bari 17,337, mu 2018 bageze ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.
By Kayitesi Carine






