Buri wa 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, hibukwa ibikorwa by’indashyikirwa byaranze abantu batandukanye kugeza n’ubwo bamwe bahara ubuzima bwabo bitangira igihugu n’abagituye
Ababyeyi n’abandi bafite mu nshingano kurera, bahishuriwe ko gutoza umwana umuco w’ubutwari bikorwa akiri muto kugira ngo azabukurane kandi bumufashe no kubaka igihugu cye.
GsKimisagara Abadahingwa
Keza Merveille umwe mu bana ba ba nyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara mu mwaka wa gatatu wa mashuri abanza mu butumwa bwe yagegeneye uyu munsi ya shimiye intwari zemeye gutanga ubuzima kugirango urwanda ruberugeze aho tugeze ubu.
Ibaruwa ya Keza ishimira intwari zigihugu
yagize ati”Mbere nambere ndashimira Nyakubahwa perezida wa repubulika y’urwanda Paul kagame ndashimira Kandi izindi ntwari zose z’igihugu ndasoza nshimira umuyobozi w’ishuri ryacu Nsengimana Charles ndetse n’abarezi bacu bakomeza kudutoza umuco w’ubutwari.
Uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, wizihirijwe ku rwego rw’umudugudu, hatangirwa ubutumwa bugaruka ku guteza imbere umuco w’ubutwari.
ku mupaka wa Kagitumba niho hatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu tariki 01 Ukwakira 1990, rusorezwa i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahari indake y’uwari umuyobozi w’urugamba.
Kuba umunsi w’intwari wizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare, wakwibaza impamvu hatoranyijwe uyu munsi. Ni itariki yatoranyijwe hashingiwe ku mibereho y’Abanyarwanda n’ubukungu bw’umusaruro w’ibyo bagezeho ubwabo kuko mbere wizihizwaga ku itariki ya 1 y’ ukwezi kwa 10, nk’uko bisobanurwa Urwego rw’Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe (CHENO) ruvuga ko abanyarwanda baba bameze neza yaba mu rwego rw’ubukungu yaba no mu rwego rw’imibereho cyane cyane mubonako mu kwezi kwa 2 iyo ari abahinzi baba bejeje, iyo ari aborozi inka ziba zimeze neza imibereho y’abanyarwanda iba ihagaze neza. Bashobora guhura abagasabana bakavuga ibigwi intwari zabo.
G S Kimisagara:umusaruro wogutoza umwana umuco w’ubutwari bikonzwe akiri muto
Kayitesi Carine