Imibare y’abana baterwa inda zitateganyijwe igenda irushaho kwiyongera, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye. Yaba Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ababyeyi bahangayikishijwe n’iki kibazo gishyira abangavu benshi mu kaga. Ingamba zirakomeje, ariko ikibazo kiraremereye.
Nyuma yo kubona ko abo bangavu bugarijwe n’ibibazo binyuranye, umuryango Learn Work Develop (LWD) ku bufatanye n’Akarere ka Kayonza mu mushinga “Masenge mba hafi” uterwa inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Myiza (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) wabahurije hamwe mu matsinda kuri buri mudugudu , ahagarariwe na Masenge na mukuru w’abakobwa aho bagiye bahabwa amahugurwa ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse na gahunda zibafasha kwigarurira icyizera no kwishakamo ibisubizo harimo no gusubira mu ishuri; aya matsinda akaba yarafashijwe gukora imirimo ibyara inyungu ifasha abagenerwabikorwa gukemura ibibazo by’imibereho yabo ya buri munsi.
Barishimira ubufasha bwa “Masenge mba hafi”
Nyiraneza Francine, umwe mu bangavu batewe inda afite imyaka 17 ubu akaba ari umubyeyi ufite umwana w’umwaka n’igice; yashimye cyane ubufasha bakesha umuryango LWD mu mushinga Masenge mba hafi.
Yagize ati “Mbere bataratubumbira mu matsinda aduhugura sinabashaga kugera aho abandi bari ngo mbashe kuba nagira icyo nigezaho, kuko nabaga mfite ipfunwe. Masenge mba hafi rero yaradufashije cyane mu kwitinyuka, turahugurwa ndetse tugira n’ubumenyi ku myuga izadufasha gukomeza kwibeshaho n’abana bacu.”
Undi bahuguriwe hamwe witwa Nyiramana Sandrine wasubiye mu ishuri yavuze uburyo yishimiye ibyo bamaze kugezwaho agira ati “Nishimiye inkunga mpabwa, yaba ibikoresho by’ishuri n’ubujyanama; ni ukuri ubu nongeye kumva ko ubuzima bwange bushoboka ndetse n’inzozi zange numva nzazikabya
Masenge mba hafi kandi imfasha muburere bw’umwana wange kuko banshyize mu mbonezamirire, bafasha n’ababyeyi bange
Jean Claude Umuyobozi wa w’Umuryango Learn Work Develop ufite umushinga Masenge mba hafi aganira n’ikinyamkuru umwezi.rw yagarutse ku bikorwa by’uyu muryango ndetse n’icyo bifuza kugeza kuri aba bangavu bahuye n’ingorane zo guterwa inda zitateganijwe.
Yagize ati: “Umushinga Masenge mba hafi watangiye mu mwaka w’2020, ugamije cyane gukumira inda ziterwa abangavu, no gufasha abahuye nicyo cyibazo kwigarurira icyizere, gusubira mu buzima bw’ishuri ndetse no kongerera imiryango yabo ubushobozi, tubafasha kongera kubana neza mu muryango, tukareba umuzi w’ikibazo gituma habaho inda zitateganijwe.
Yakomeje kandi avuga ku mpamvu babona nk’izitera abana b’abakobwa guterwa inda bakiri bato.
Yagize ati “Ibibazo biratandukanye, hari ababiterwa ahanini n’ubukene bikaborohera gushukika. Ariko hari n’ababyeyi bataganiriza abana babo ngo babigishe uko bagomba kwitwara, ndetse hari n’urubyiruko cyangwa abantu bakuru usanga bishora mu gukoresha ibiyobyabwenge bityo bakabasha gushuka abo bana b’abakobwa bakabatera inda mu buryo bw’imburagihe.”
Ibikorwa by’umushinga Masenge mba hafi
Umushinga Masenge mba hafi w’Umuryango LWD ufasha cyane cyane mu kwigisha abana b’abakobwa bageze mu gihe cyubwangavu ku buzima bw’imyororocyere binyuze mu rubohero, aho ba Masenge bafatanyije na ba Mukuru w’abakobwa bahurira n’abagenerwabikorwa bakabaha ubujyanama cyane cyane ku bahuye n’ikibazo cy’ihungabana biturutse mu guterwa inda bacyiri bato. Uwo mushinga ufasha abangavu gusubira mu ishuri ndetse bakanabashakira ibikoresho by’ishuri; bakorana Kandi na Police y’Igihugu mu ishami ryo kurwanya ihohoterwa, mu guhugura abangavu ndetse n’abarebwa no kurinda uburenganzira bw’umwana, bityo bikihutisha mu gutanga amakuru no gukurikirana abateye inda abangavu binyuze muri gahunda ya RIB/ Isange one stop center
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kayonza Bwana Ntaganda Innocent, yashimye ubufatanye mu iterambere bageraho hamwe na Masenge mba hafi kuko imaze kubafasha kugarura abana baribarataye ishuri biturutse mu guterwa inda zitateganijwe, gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye kwiga imyuga, ndetse no kubababumbira mu matsinda abyara inyungu.
Ati “Masenge mbahafi dufatanya muri byinshi. bamaze kudufasha mu bukangurambaga ku kwitabira ishuri ku bangavu batewe inda, gufasha abana bahohotewe kugera ku kigo Isange one stop center, kuganiriza ababyeyi kumva neza ko umwana wabyaye atakabaye igicibwa, guha amahugurwa urubyiruko ku birebana n’imihindagurikire y’umubiri wabo ndetse n’ubuzima bw’imyororokere. ndetse no kwita ku bana barererwa mu miryango; no kubafasha kwibumbira hamwe mu matsinda akora ibikorwa bibyara inyungu.
Umushinga Masenge mba hafi mu Karere ka Kayonza ukorera mu murenge ya Rukara, ariko Umuryango LWD ukaba uteganya kuwagurira no mu yindi mirenge ndetse n’Uturere tugize Igihugu cy’u Rwanda. Ubu Ubu abakobwa 360 babyaye inda zidateganijwe mu murenge wa Rukara bibumbiye mu matsinda 10 agize Koperative y’ubuhinzi bw’ibihumyo, 54 bari mu itsinda ry’ubudozi, naho 19 bari mu ryo gutunganya imisatsi, ibi bikaba bibafasha kubona amafaranga yo gucyemura ibibazo byayo. Abangavu bagera kuri 25 bashyikirijwe RIB/Isange One stop center bahabwa ubufasha butandukanye nyuma y’uko bahohotewe bagaterwa inda z’imburagihe.
N’ubwo nta bushakashatsi burabishyira ahagaragara, aba bana b’abakobwa baterwa izo nda babiterwa no kubura amakuru ku buzima bw’imyororokere, ubukene mu miryango butuma abana bajya gushabika bagashukwa cyangwa bakamenya gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato ariko batazi ingaruka bibagiraho
Raporo igaragaza ko mu bana bavutse umwaka ushize wa 2020, harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Ni imibare ikiri hejuru ugereranyije n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kugabanya umubare w’ababyara bakiri bato, kuko akenshi abari muri iyo myaka baba bakiri mu mashuri yisumbuye.
Mu mwaka wa 2018 umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.
Umwezi.rw





