Mu mujyi wa Kigali kuri ubu hatangiye ubukangurambaga Kuri virusi itera SIDA buzamara igihe cy’amezi atatu.
Mujawayezu Cecille avuga ko yahoze ari indaya aha hoze hazwi ku izina rya Sodomo akaza kwandura virusi itera SIDA, kubera gufata imiti neza no kubahiriza inama ahabwa na muganga ubu ameze neza kandi yahinduye ubuzima, ndetse agira uruhare mu bukangurambaga bwo gufasha abari mu buzima nk’ubwo yahozemo.
Ati ” Nari indaya, ariko ubu ndi umugore w’umugabo, narasezeranye, ubu ndi umubyeyi w’abana batatu n’abuzukuru barindwi, Imana yankuyeho uburaya inyambika umwambaro wa kibyeyi”
Habinshuti avuga ibyiza byo gufata imiti neza igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA hubahitinzwa inama ahabwa na baganga.
Habinshuti Emile uvuga ko iyo ufata imiti neza ukubahiriza amabwiriza uhabwa na Muganga ugira ubuzima bwiza kandi ugatanga umusanzu mu kubaka urwakubyaye.
Ati ” Nari umuntu uhora mu bitaro, nararembye, abantu bose bampa akato, ariko gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yaraje ntangirana nayo, ubu navuye ku biro 45 ubu mfite ibiro 70, ndi umugabo witunze kandi witeje imbere, ndashimira leta yatwitayeho ikaduha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kandi ku buntu, nkaba ngira inama bagenzi banjye bose duhuje ikibazo gufata imiti neza.
Umuryango wa Habiyambere Damien na Yamukujije Solange batuye mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, bashakanye umugabo afite virusi itera SIDA umugore nta virus itera Sida afite, avuga ko bamaranye imyaka itanu kandi ko ntakibazo bafitanye.
Habiyambere avuga ko yagize ubutwari bwo kubimubwira mbere y’uko babana agira amahirwe arabyemera, kandi nawe yaripimishaga asanga afite abasirikare bari hejuru ibyago byo kwanduza virusi itera SIDA ari bike.
Ati ” Tumaranye imyaka itanu ubu dufite umwana n’undi arenda kuvuka, umwana wa mbere ameze neza ndetse n’umugore wanjye nta virusi itera SIDA afite, ibi byose mbikesha gufata imiti neza no kubahiriza amabwiriza yose mpabwa n’abaganga”.
Habiyambere yatangaje ko yatangiye imiti muri 2009, ariko kuva yashakana n’umugore we babayeho neza mu bwumvikane ndetse agira inama abandi bagabo ndetse n’abasore ko igihe bamenye ko banduye virusi itera SIDA batabihisha abakunzi babo ko ahubwo bakwihutira kubibabwira babifashijwemo n’abaganga kugira ngo baramire ubuzima bwabo ndetse baniyongerere amahirwe yo kubyara abana badafite virusi itera SIDA.
Muneza Silvie ni umuyobozi mukuru w’urugaga nyarwanda rw ‘abafite virusi itera sida wa RRP+ avuga ko abafite virusi itera sida bahinduriwe amazina bagakurirwaho akato nabo bibaha intego yo gufata imiti neza.
Yagize ati ” Tuzirikane intambwe ikomeye yatewe mu guhangana na sida mu gihugu cyacu, aho abafite virusi itera sida tutakiri bamwe mubari baribasiwe n’amazina adutesha agaciro bitewe nuko nta kizere ubwacu twari twifitiye, none uyu munsi tukaba tugenda twemye nta kimenyetso na kimwe gishobora ku turanga. ”
Dr Serumondo Jamvier ushinzwe indwara z’ibyorezo muri RBC, yatangaje ko impamvu ubukangurambaga kuri virusi itera SIDA bwatangiriye mu Mujyi wa kigali ari ukuba ariho hari ubwandu buri hejuru mu Rwanda aho bugeze kuri 4,3%.
Dr Serumondo yasobanuye ko impamvu y’ubu bukangurambaga bw’amezi 3 ari uguhuza imbaraga mu kurwanya VIH SIDA, kongera ubumenyi ku bijyanye na VIH SIDA ndetse no kumenya uko abataripimisha bahagaze.
U Rwanda ruri kuri 3% by’ubwandu, abafite virusi itera sida ni ibihumbi 220, umujyi wa Kigali gusa ufite ibihumbi 54,746 by’abafite virusi itera sida.
Kayitesi Carine




